Ibizibandwaho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa

Yanditswe: 10-10-2014

Mu mwaka wa 2011tariki ya 19 Ukuboza, Nibwo umunsimpuzamahanga w’umwana w’umukobwa washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF) mu guha agaciro ibikorwa by’umwana w’umukobwa ndetse no guhangana n’ibibazo byihariye umwana w’umukobwa ahura nabyo muri sosiyete.

Ku rwego mpuzamahanga uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “ dushyigikire abana b’abakobwa , duhagarika ihohoterwa ribakorerwa”
Tugendeye kuri iyi nsanganyamatsiko umuryango w’abibumbye urasaba abantu bose kubahiriza ibi bikurikira mu rwego rwo gushyikira umwana w’umukobwa :
- Guha uburenganzira umwana w’umukobwa akajya mu ishuri
- Guhagarika gushyingira abana b’abakobwa bakiri bato
- Imiryaryango igize UN, abikorera ku giti cyabo,inzego za leta n’izigenga bose -barakangurirwa gukoresha uko bashoboye mu gushyigikira no guhagarika ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa bibanda kuri bikurikira :

• Guha ubumenyi abana b’abakobwa no gutuma bigirira icyizere cy’ubuzima binyujijwe mu miryango, amashuri, amahugurwa y’imyuga no kubaha ubufasha mu by’ubuzima, imibanire n’ubukungu.
• Gushyiraho ibikorwa remezo n’ibikorwa by’ikoranabuhanga byorohereza abakobwa kumva batekanye, kubona ibyo bakeneye no koroherezwa itumanaho.
• Korohereza abana b’abakobwa no kubafasha kwiyumva mu miyoborere no mu bikorwa by’ubukungu
• Gukangurira abantu bose guhagurukira ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore.
• Gukurikirana no gufata ingamba ku bana b’abakobwa bahuwe n’ihohoterwa
Mu Rwanda naho uyu munsi uri kwizihizwa mu ku nshuro ya gatatu, aho kuva umuryango mpuzamahanga wemeza uyu munsi, u Rwanda rwahise rutangira kujya rwifatanya n’isi kwizihiza uyu munsi.

Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe