Impamvu zituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: 29-09-2014

Impamvu zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni nyinshi kandi usanga zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa. Impamvu z’ingenzi zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni izi zikurikira :

1)Imyemerere ishingiye ku muco n’ubusumbane mu ifatwa ry’ibyemezo : Uburyo ababyeyi bareramo abana babo butuma habaho ubusumbane hagati y’abahungu n’abakobwa ku buryo abahungu ari bo bashyirwa imbere bigatuma imyumvire abagize sosiyete zitandukanye hirya no hino ku isi bafite ku bagore kuva kera ituma abagore bakomeza gukorerwa ihohoterwa.

2) Ubukene ku bagore no kutagira uburenganzira ku mutungo : Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko kuba abagore bacungira ku bagabo mu rwego rw’ubukungu ari ikintu gishobora gutuma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

3)Kutamenya neza uburenganzira bwabo n’amategeko : Kudaha agaciro cyangwa kudakora ibikorwa byo gushishikariza abantu kumenya uburenganzira bwabo, uburinganire n’ubwuzuzanye, demokarasi ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo hadakoreshejwe ingufu bituma hakomeza kubaho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Na none kandi hari abantu batazi itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyangwa kuba batazi uburenganzira bwabo ndetse n’inzira z’amategeko n’inzego z’ubutabera biriho nabyo byatuma abantu bakorerwa ihohoterwa.

4)Ubusinzi : Muri iki gihe hari impaka z’urudaca aho usanga abantu bibaza niba hari
isano itaziguye iri hagati yo kunywa ibisindisha n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragajeko abagabo bitwaza ubusinzi bagahohotera abagore babo nyamara burya inzoga zisembura ibisanzwe biri mu ntekerezo z’umuntu.

5)Mu zindi mpamvu zishobora gutera ihohoterwa harimo : ishyari, kudashimishwa n’uwo mukorana imibonano mpuzabitsina na ruswa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa Ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) bwagaragaje ko hari izindi mpamvu ziganje mu rwanda zitera ihohoterwa

Muri zo twavuga : Kubana mu buryo butemewe n’amategeko, ubushoreke no gucana inyuma
ku bashakanye, kudasobanukirwa neza ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ubugome,
uburangare bw’ababyeyi batita ku bana no kutabagira inama,kutiyumvamo agaciro ndetse n’iterabwoba umuntu ashyira k’uwo akuriye mu kazi cyangwa uwo akuriye mu bundi buryo .

Byakuwe muri Gahunda y’Imyaka 5 yo kurwanya ihihoterwa rishingiye ku gitsina 2011-2016 yateguwe na MIGEPROF
photo : the guardian

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe