Uko wahagarika amavuta yangiza uruhu

Yanditswe: 29-09-2014

Abantu benshi bisiga amavuta akesha uruhu aba yarababareye nk’ikiyobyabwenge ku buryo hari n’abayasiga mu bwangavu cyangwa barayarangiwe n’abandi nyuma bamenya ububi bwayo bakagorwa n’uburyo bayavaho, nyamara ubu buryo bukurikira bwabigufashamo :

Gukunda uruhu rwawe karemano (kwiyakira) : iyo umaze kwiyakira birakorohera kureka uruhu rwawe rugasubira uko rwahoze nubwo bisaba igihe kirekire bitewe n’igihe umaze ukoresha amavuta ahindura uruhu.

Kwihanganira impinduka ubona ku ruhu rwawe : mu gihe umuntu ari kureka kwitukuza abona impunda ku ruhu rwe nko kuba hari abahinduka ibikara kurusha uko bahoze. Iyo wafasha ingamba yo kureka kwisiga amavuta uzi neza ko afite ingaruka ku mubiri bigusaba kwihanganira izo mpinduka ndetse no kwirinda abaguca intege.

Kwegera muganga w’uruhu : abantu benshi bazi ko amavuta arimo hydroquinone ariyo yangiza uruhu gusa nyamara ngo ushobora kugura amavuta itarimo wibwira ko ugiye kurinda uruhu rwawe ukaba warutera izindi ndwara dore ko ngo hari amaproduits yandi mabi kandi atandikwa ku mavuta.

Bityo rero ni byiza kwegera muganga akaba yakubwira amavuta meza wakoresha mu gihe wifuza gusubirana uruhu rwawe karemano.

Byakuwe mu nyandiko « L’éclaircissement de la peau, c’est quoi ? »

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe