Kwizirika mu nda ku mubyeyi umaze kubyara ntibivugwaho rumwe

Yanditswe: 04-09-2014

Guhambira inda cyangwa se kwambara umwenda ufashe mu nda ntibivugwaho rumwe n’ababyeyi ndetse n’abaganga. Ababyeyi bamwe barahazirika abandi ntibabikozwe naho abaganga bamwe barabikemanga.

Umuhoza Delphine ni umwe mu babyeyi twaganiriye uhambira mu nda iyo amaze kubyara. Kuri we ngo abona kuba yihambira bimufasha kugabanya uburibwe kandi bigatuma mu nda he hasubirana ntihakomeze kuba hanini.

Ishimwe Diane ni undi mubyeyi twaganiriye we ngo ntajya azirika inda kuko ajya kubyara bwa mbere yari atarumva aho bavuga ibyo kwizirika kandi ngo yabonye inda ye igenda isubirana gahoro gahoro. Nubwo inda ye itasubiranye ngo imere nkuko yariri atarabyara, Diane abona ntacyo inda ye imutwaye.

Naho umukecuru Cecilia utuye mu murenge wa Kanombe anenga abo babyeyi bihambira bamaze kubyara ngo kuko we atigeze yizirika mu mbyaro ze zose kandi ngo ntibyamubuzaga kongera gusubirana.

Abanganga se bo babivugaho iki ?

Kuri muganga Jean Paul Byiringiro, ngo ubundi bizwi ko iyo umbyeyi amaze kubyara bitwara byibura ibyumweru bitandatu kugirango inda ibyara (uterus) isubirane. Akomeza avuga ko nta bushakashatsi yaba azi bwaba bwarakozwe kuri byo gusa nk’umuganga akavuga ko hari abazirika bakumva bamerewe neza kuko bituma inda ibyara (uterus) iticunda mu nda iba yabaye nini.

Jean Paul abona ko kuzirika inda ari ibyo kwitondera kuko ahubwo kwizirika bishobora kwangiza uruhu rwo kunda ngo kuko uruhu rw’umubyeyi ruba rwarakwedutse mu gihe atwite.

Ikindi ni uko ababyeyi baba barabyaye babazwe bagirwa inama yo kudakoresha ikintu na kimwe bihambira nyuma yo kubyara kuko byabagiraho ingaruka mbi nyinshi harimo kugira infection ku gisebe.

Gracieuse uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe