Abayobozi b’inama nkuru y’abagore yo muri Uganda bari mu Rwanda

Yanditswe: 04-09-2014

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu abagize inama y’igihugu y’abagore muri Uganda (NWC), bari kugirira mu Rwanda, basobanuriwe imikorere y’Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda(CNF) basanga hari byinshi bakwiye kwigira ku Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umugore.

Nkuko Asamo Hellen Grace umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore muri Uganda abitangaza ngo nyuma yo gusobanurirwa bimwe mu byo CNF n’izindi nzego ziharanira iterambere ry’umugore zagezeho ngo arasanga Uganda ifite ibyo igiye kwigira ku Rwanda.

Asamo yakomeje avuga ko bimwe mu byo bagiye kwigira ku Rwanda harimo ubwisungane mu kwivuza( mutual de santé) dore ko basobanuriwe akamaro bufitiye umugore, kugira ibigega bishyigikira umugore mu bukungu ndetse no gukora ubuvugizi ku bagore bakorerwa ihohoterwa bakaba bashingirwa ikigo gisa nka One Stop Center yo mu Rwanda.

Ikiyongereye kuri ibyo ngo ni uko u Rwanda ruri imbere mu kugira umubare mwinshi w’abagore bari mu nteko aho bageze kuri 64% mu gihe muri Uganda bakiri kuri 30% y’abagore bari mu nteko. Iyi kandi ngo niyo mpamvu nyamukuru yatumye aba bagore bagize inama y’igihugu y’abagore muri Uganda bategura uru ruzinduko mu Rwanda kandi ngo basanga barahisemo neza kuza kwigira ku Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda naho ngo bamaze gusobanurirwa ibikorwa bya NWC yo muri Uganda, barasanga hari ibyo bagiye kwigira ku bagande nkuko Tuyisenge Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNF yabitangaje. Christine yemeza ko icyo babonye nk’isomo bagiye gukura ku bagande ari uburyo imikoranire ya NWC Uganda n’izindi nzego ikoze mu buryo buhamye ku buryo byakabereye CNF yo mu Rwanda ikitegererezo.

Usibye kuba hari ibyo bamwe bigiye ku bandi ngo ubu bufatanye buzakomeza kuba hagati ya CNF yo mu Rwanda na NWC yo muri Uganda aho abagize CNF yo mu Rwanda nabo bateganya kuzasura abagande bagasobanukirwa byinshi ku mikorere ya NWC yo muri Uganda.

Aba bagore bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda bateganya gusura bimwe mu bigo n’inzego zifite inshingano yo kubungabunga no gushyigikira umugore.

Gracieuse Uwadata.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe