Uko wakwirinda inzara zinjira mu mubiri

Yanditswe: 09-07-2014

Inzara zinjira mu mubiri ni bimwe mu bintu bibabaza zishibora kuba karande y’umuryango , bishobora kandi guterwa no gucibwa nabi, kwambara inkweto ntoya zikanda amano cyane bigatuma inzara zinjira mu mubiri.
Uko wabirwanya
Gukata inzara hejuru gusa (carre) udakojeje ku mpande
Niba ufite uburwayi bwa diabete ni ngombwa kubaza muganga ubizobereyemo mu gihe wagize urwara rwinjira mu mubiri.
Kwirinda kwambara inkweto zikwegereye cyane cyangwa amasogisi matoya
Gusiga inzara nyuma umuti wa antiseptic irwanya bacteries burigihe nyuma yo koga (douche) mu kwirinda udukoko ( bacteries) dushobora kwinjira mu nzara, ni ngombwa kandi ukanahagura neza ibirenge mu gihe uvuye mu mazi.
Mu gihe ufite umubiri wo kuruhande y’urwara ukubabaza, watukuye, utangiye kuzanamo amashyira (infection ) ni byiza ko utumbika ibirenge mu mazi ashyushye arimo iodine (wayisanga muri za pharmacy) mu minota 15 kabiri ku munsi, nyuma ukisiga amavuta ya antiseptic. Icyo gihe ububabare buzagenda bushira ukurikije inshuro uzakora kugeza umubiri usubiye uko warumeze mbere.
Uramutse ukase urwara rwinjira mu mubiri ,ukarukata nabi nyuma rukazana uburwayi (infection) nibyiza kujya kureba umuganga akakuvura .

Yanditswe na Sandrine Professional beauty Therapist Tel : 07836055232
kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe