Agatha Uwiringiyimana n’ibikorwa by’ingenzi yagiye akora

Yanditswe: 01-02-2015

Mu ntwali nyinshi zibukwa mu Rwanda kubera ibikorwa byo kubohora igihugu harimo n’abagore bitanze twavuga nk’Agatha Uwiringiyimana ,Niyitegeka Felicite n’abandi. Uwiringiyimana Agathe ni umugore wabaye intwali kandi n’abandi bagore bose bakwiriye kwigiraho kuko ibikorwa bye nibyo bituma abarirwa mu ntwali z’u Rwanda mu rwego rw’Imena. Ntiyigeze ashyigikira ivangura ndetse yaje no kubizira kuko yishwe muri genoside yakorewe abatutsi 1994.

Ibi ni bimwe mu byo yagiye akora nyerekana ubutwari bwe.

Kurwanya akarengane : Uwilingiyimana Agathe ni umugore waranzwe no kurwanya akarengane kuko n’ubwo yari minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana ntiyigeze areka kurwanya akarengane kakorerwaga bamwe mu banyarwanda.

Kuba umuhanga : Amaze gutsinda ikizamini cya leta cy’ amashuri abanza Agatha yagiye kwiga muri Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976 yahawe impamyabumenyi mu mibare n’ ubutabire, ahita aba umwarimu w’ imibare muri Ecole Sociale de Butare. Mu 1983 afite imyaka 30 y’ amavuko yabaye umwarimu w’ imibare n’ ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda. Agatha yari umuntu ukunda kwiga kuko Kuba yarabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda nuko yari yagaragaje ubuhanga bwe aho yari yaragiye yiga hose.

Guhanga udushya : Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n’ abarimu bagenzi be bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Akaba ari nabyo byatumye ashimwa n’ abayobozi bakuru b’ igihugu maze yoherezwa gukora muri minisiteri y’ ubucuruzi mu mwaka 1989.

Kurwanya ubusumbane mu mashuri : Ubwo yagirwaga minisiteri w’ Uburezi Agatha yakuyeho politiki y’ iringaniza rishingiye ku moko mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y’ivanguramoko cyangwa iy’amacakubiri.

Kwitangira abandi : Kugeza ku rupfu rwe Agatha ntiyigeze agaragaza kwikunda ngo arebere akarengane kakorwaga. Abatangabuhamya bavuga ko abasirikare bashinzwe kurinda perezida binjiye aho bari bashaka Uwiringiyimana, bitewe nuko yatinyaga ko bamwicana n’abana be maze ahitamo kwiyerekana we n’ umugabo we maze bahita baraswa ako kanya.

Uwiringiyimana Agathe yabaye umwe mu bagore bake b’ abanyapolitiki babashije kurwanya igitugu. Ubu abarirwa mu ntwali z’ igihugu cy’ u Rwanda mu rwego rw’Imena. Agathe Uwiringiyiman yavutse ku itariki 23 Gicurasi 1953 yitaba Imana ku itariki 6 Mata 1994.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe