Croquettes z’amafi

Croquettes z’amafi ni uruvange rw’ibiribwa bitandukanye birimo amafi biba bitetse mu mavuta ariko bigagira forme zitandukanye bitewe niyo ushaka kubiha uko imeze ndetse nuko ingana.

Dore uko bategura croquettes z’amafi :
Ibikoresho :

  • Ifi garama 250
  • Ibirayi garama 250
  • Amagi 2
  • Ifarini ibiyiko 5
  • Ikirahure cya chapelure( utuvungu tw’imigati)
  • Tungurusummu 1
  • Perdil utubabi 3
  • Amavuta ya elayo ½ litre
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

  1. Utunganya ifi neza ukayitogosa mu mazi
  2. Iyo ifi imaze gushya ukuramo amahwa
  3. Igihe uri gutunyanya ifi uba uri gutogosa ibirayi waba wasigaje umufa w’ifi ukaba ariwo ukoresha mu kubitogosa
  4. Bya birayi iyo bimaze gushya urabinomba
  5. Tegura ikirungo ukarange tungurusumu, ushyiremo urusenda na poivre na persil
  6. Muri icyo kirungo sukamo bya birayo wanombye uvange
  7. Ongeramo imihore y’ifi ( ifi zitarimo amaha), amagi, ifarini n’umunyu uvange cyane
  8. Muri utwo ruvange koramo croquette uzihe forme ushaka nk’ibizeru( boulettes) rectangle n’ibindi ushaka
  9. Zisige twa tuvungukira tw’imigati
  10. Zishyire mu mavuta yashyushye cyane uzihindure zishye impande zose
  11. Izi croquettes ziryoha na salade y’igitunguru

Gracieuse Uwadata