Barber, Umusirikare wabaye nyampinga wa USA

Yanditswe: 10-06-2016

Ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2016 ryambitswe Deshauna Barber w’imyaka 26 y’amavuko akaba yari asanzwe ari umusirikare aho afite ipeti rya lieutenant.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 14 ishize umukobwa uhagarariye Washington yegukanye ikamba. Ni n’inshuro ya gatatu mu mateka umukobwa uturuka muri aka gace kahoze kitwa District of Colombia ahawe ikamba. Akaba abaye umwirabura wa munani wegukanye iri kamba, ubu akaba ariwe nyampinaga uzaserukira Amerika muri miss universe 2016. Ni nawe musirikare wa mbere ubaye nyampinga wa Amerika.

Deshauna Barber, yahigitse abakobwa 52 bari baturutse muri Leta zitandukanye zigize USA mu birori byabereye mu Mujyi wa Las Vegas ahitwa T-Mobile Arena mu ijoro ryo kuwa 5 Kamena 2016.

Miss Hawaii, Chelsea Hardin w’imyaka 24 yabaye igisonga cya Mbere mu gihe Miss Georgia, Emanii Davis w’imyaka 22 yabaye igisonga cya Kabiri. Umukobwa witwa Alexandria Miller yambitswe ikamba ry’uwahize abandi mu bari bafite igikundiro n’amanota menshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru Us Magazine cyatangaje ko Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko mu byo azashyira imbere mu mwaka agiye kumarana iri kamba, harimo kwita ku basirikare baba bava ku rugerero bakagira ibibazo by’ihungabana.

Miss Barber asimbuye kuri uyu mwanya Miss Olivia Jordan watsinze umwaka ushize, icyo gihe yari ahagarariye Oklahoma.

Miss Barber, yavukiye muri Columbus, Georgia gusa igihe kinini cy’ubuzima bwe yakimaze muri North Carolina, Nebraska, Minnesota, Virginia na Washington D.C ari naho abana n’umubyeyi we, umwe mu basirikare bakomeye muri Amerika.
Nyampinga wa USA ni umusirikare

Barber, afite impamyabumenyi mu bya siyansi n’icungamutungo yavanye muri Virginia State University mu mwaka wa 2011. Ku myaka 17 yinjiye mu gisirikare “mu gusigasira umurage w’umuryango we ugizwe na benshi mu basirikare”.

Ababyeyi ba Miss Barber ndetse n’abavandimwe be ni abasirikare. Ku rubuga rwe bwite, hari aho yasobanuye ko “kwinjira mu gisirikare yabikoze nk’umuco uranga abo mu muryango we.”

Ati “Mbifata nk’umuco w’umuryango wacu. Ni ikintu gitemba mu miyobora y’amaraso yacu, ni ugukunda igihugu no kugikorera.”

Se wa Miss Barber ari mu basirikare barwanye intambara zo muri Iraq nyuma y’ibitero byibasiye Amerika kuwa 11 Nzeri 2001.

Muri iki gihe, Miss USA Barber ni umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho mu gisirikare cya Amerika muri batayo ya 988 [yitwa Quartermaster Detachment Unit].

Miss Barber avuga ko kuba nyampinga abyishimira ariko ko bitazamubuza gukomeza akazi ke mu gisirikare, kuko ngo uko yishimira kwambara umwenda wa gisirikare bingana nuko yishimira kwambara ikamba rya nyampinga.

Ati : “ Igihe nzaba ntambaye ikamba nzajya mba nambaye impuzankano ya gisirikare. Yose ni imirimo myiza izamfasha gukorera igihugu”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe