Verjiniq Jomes, Nyampinga w’isi mu mideli wa 2016

Yanditswe: 03-06-2016

Umunyamiderikazi wa mbere ku isi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model” yongeye kuba umukobwa wo mu gihugu cya Malta, Miss Verjiniq Jomes atwara iryo kamba abandi bakobwa 43 barihataniraga barimo na Miss Uganda Leah Kalanguka nawe watahanye ikamba

Mu birori byabaye kuri tariki wa 31 Gicurasi 2016 mu muhango wabereye muri Grand Hills Hotel mu mujyi wa Broumana mu gihugu cya Lebano nibwo uyu munyamalta yegukanye iri kamba .

Igihugu cya Malta cyagumanye iryo kamba dore ko ryari rifitwe na Miss Christine Mifsud nawe wo muri icyo gihugu wabaye Miss World Next Top Model 2015.

Miss Verjiniq Jomes watsindiye ikamba ry’umunyamiderikazi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model 2016”, yavukiye muri Bulgaria ariko akaba atuye mu gihugu cya Malta.Ni umugore ufite abana babiri akaba aba muri Malta aho abana n’umugabo we n’abana be babiri.

Nta munyamideri wo mu Rwanda wigeze aruserukira muri aya amarushanwa yari yahuje ibihugu bigera kuri 43 mu gihe mu karere igihugu cya Uganda cyari cyahagarariwe na Miss Miss Leah Kalanguka w’imyaka 23 wabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2014/2015 wari ufite icyizere cyo kuba umunyamiderikazi wa mbere ku isi, ntiyahiriwe n’amahirwe ngo atahane iryo kamba ariko nabwo ntiyatashye amara masa kuko yambitswe ikamba ry’uwukunzwe cyane n’abaturage ( Miss people’s choice)

Gusa uyu mukobwa Leah agaragara nk’umuntu wifitiye icyizere kuko si ubwa mbere yitabira amarushanwa mpuzamahanga y’aba Nyampinga nubwo nta kamba yari yatahana. Mu mpera za 2014 yagiye mu Bwongereza guhatanira ikamba ry’uhiga abandi ku isi mu buranga ‘Miss World’

Ibindi bihugu byari byitabiriye aya marushnwa byo muri Afrika harimo Zimbabwe, Cameroun na Afrika y’epfo.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe