Christelle, akora business yo gucukura amazi no kuyayungurura
Kwizera Christelle ni umukobwa ukiri muto uyobora ikompanyi yitwa Water Access Rwanda (WARwanda ), ikaba ari kompanyi ikora ibijyanye no gucukura amazi mu butaka ndetse no kuyungurura amazi mabi akavamo amazi meza yo kunywa bakoresheje udusukuramazi (waterfilter).
Mu kiganiro Agasaro.com yagiranye n’umuyobozi wa WARwanda, Kwizera Christelle yatubwiye byinshi kuri WARwanda ndetse no kuri we nk’umuyobozi mukuru wayo.
Kwizera asobanura ibyo bakora agira ati : “Water Access Rwanda ikora ibijyanye no gushakisha aho amazi ari mu butaka yaba amosoko ndetse n’amazi ari munsi tutabona.
« Ubundi turayacukura, tukanayageza ku bantu dukoreshe imipompo (pumps, nayikondo, rupika). Ikindi, ducuruza udusukuramazi tw’amazi duhendutse, tugabanyiriza abantu umwanya bamara bateka amazi, cyangwa amafaranga batanga bayagura. Utu dusukuramazi dutuma umuntu yasukura amazi y’imvura nayo mu biyaga n’imigezi akayanywa ayizeye. Tunigisha abantu ibijyane n’isuku y’umuntu, aho aba, n’ibikoresho kugira ngo batarwara indwara zivuye ku mazi mabi. »
Uyu mukobwa ukiri muto ariko ugaragara nk’umwe mu bakobwa b’intangarugero mu kwihangira imirimo avuga ko ibyamusunukiye gutangiza WARwanda ari ibibazo bibiri yashakaga gukemura aribyo : Ibura ry’amazi meza anyobwa, hamwe n’ibura ry’akazi. Akaba abikora ku buryo bwa kinyamwuga kuko abifitiye ubumenyi.
WARwanda yatangiye ishaka gufasha abantu bari bugarijwe n’ingona zabaga mu biyaga bagerageza kubaha amariba ari kure y’ibiyaga ari nabwo bigishaga urundi rubyiruko uko bashakisha amazi mu butaka aho bacukuye amariba13. Ubu WARwanda imaze gutera imbere kuko yinjiza amafaranga arenga miliyoni eshatu buri kwezi ugereranyije.
Nubwo umuyobozi wa WARwanda avuga ko bamaze kugera ku ntera ishimishije aho bamaze kugeza amazi meza adakama ku bantu barenga ibihumbi 80 ( 80,000) imihigo iracyakomeje nubwo usanga banahura n’imbogamizi zitandukanye.
Yagize ati : “Intego ya mbere twagezeho ni ukuba business itanga ibikorwa by’amazi ku giciro cyo hasi. Ikindi turifuza kubona buri munyarwanda asukura amazi akoreshe udusukuramazi aho gucanira ku makara. Tukaba tunashaka kuzaba dufite abakozi 100 mu myaka itatu iri mbere.”
Agaruka ku mbogamizi bahura nazo , Kwizera Christelle umuyobozi wa WARwanda yagize ati : « Imbogamizi zirahari ariko hari n’ubufasha bwinshi. Ikibazo cya mbere tugira nuko ibyo dukora bisaba kwigisha abantu cyane kugira ngo babisobanukirwe kandi babyizere. Nk’agasukuramazi kacu, ubona abantu batinya amazi yako, bagakomeza guteka kandi twaragapimishije muri RSB kakemerwa ».
Kwizera agira inama urundi rubyiruko agira ati : « Ubona ikibazo urubyiruko rugira , ni uko benshi bumva ko nibatangira business mu mwaka azaba ameze nka ba Zuckerberg cyangwa nk’abandi bakire mu Rwanda. Ukabona kwigomwa ngo business ibanze yaguke biramunaniye. Mbese benshi duhura mbona bakunda kwihemba mbere yo kongera igishoro mu bucuruzi.
Ikindi, nta muntu wigira mu buzima, kandi urubyiruko hari benshi dutinya kugisha inama. WARwanda ifite inama y’abayobozi irimo abantu bazi ubwenge kandi bakomeye mu bitekerezo no mu kazi kabo, ku buryo inama mbavanaho zimvasha cyane.”
Servisi za WARwanda zishobora guhabwa abashaka amazi mu ngo, imidugudu yishyize hamwe n’ibigo byigenga bishaka guha amazi abo bikorana nabo.
Gracieuse Uwadata
agasaromagazine@gmail.com