Uko wakwivura amabara watewe no kwitukuza

Yanditswe: 02-02-2016

Kwisiga amavuta n’imiti bihindura uruhu bigira ingaruka nyinshi zirimo no kuzana amabara mu maso ugasanga ntihasa hose. Mu gihe rero wifuza gukira ayo mabaara nyuma yo kureka kwitukuza dore uburyo bwagufasha

Kwisiga amavuta ya beurre : Amavuta ya beurre cyangwa se butter ni amavuta ushobora kwisiga ku ruhu igihe ufite amabara yo mu maso watewe no kwitukuza uruhu rwawe rukongera gusuburana kandi rugasa neza.

Ukuraba mu maso nkuko bisanzwe ukisiga aya mavuta ariko igihe utabasha kuyihanganir aku manyw awayisiga nijoro ugiye kuryama. Aya mavuta aboneka ahantu bacuruza ibintu byo kurya n’amavuta yo guteka ahanini.

Gukoresha ubuki : ubusanzwe ubuki bufitiye uruhu umumaro munini kuko bushobora gukoreshwa mu kuvura inkovu, ibisebe, ubushye n’ibindi. Cyo kimwe rero no ku mabara aterwa no kuba waritukuje ubuki ni umuti wagufasha kugir auruhu rusa hose igihe wahisemo kureka kwisiga amavuta atukuza.

Ubuki bwo ubusigaho bukamaraho iminota iri hagati ya 15 na 30 ukabukarabaho.

Ibi byagufasha kugarura uruhu rwawe wataye kubera kwitukuza ukongera gusa hose kandi bikakurinda no kugira ibiheri biza iyo uretse amavuta atukuza.

Source : Afriquefemmes

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe