Dore ibintu umubyeyi utwite agomba kwirinda

Yanditswe: 21-01-2016

Umugore utwite,hari ibintu byinshi aba agomba kwirinda kuko bishobora kubangamira ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite,akaba ariyo mpamvu hari ibyo yirinda nubwo yaba yari asanzwe abikora.

  1. Umubyeyi utwite abujijwe kunywa inzoga cyane cyane u gihembwe cya mbere n’icya kabirikuko inzoga zibangamira imikurire y’umwana uri mu nda.
  2. Iyo umugore atwite kandi ntagomba gukora imirimo y’ingufu cyangwa imyitoo ngorangingo ivunanye imusaba imbaraga kuko bibangamira gutera k’umutima cyangwa akaba yabura umwuka uhagije,ndetse bikaba byatuma umwana avuka ananiwe cyane.
  3. guhagarara umwanya munini ku mubyeyi utwite nabyo si byiza bituma umubyeyi ananirwa n’umwana uri munda ndetse binabyimbya ibirenge by’umubyeyi.
  4. kugira umunaniro ukabije nabyo bigira ingaruka mbi ku mwana uri munda n’umubyeyi,ndetse binabangamira imikurire y’ubwonko bw’umwana.
  5. kunywa itabi no gukoresha ibindi biyobyabwenge bikomeye bibangamira umwana uri munda bigatuma atabona umwuka uhagije aba akeneye.
  6. Koga amazi ashyushye no gukora sauna birabujijwe ki mubyeyi utwite cyane cyane mu gihembwe cya mbere cyo gutwita .

Ibi nibyo bintu bikomeye umubyeyi aba agomba kwirinda mu gihe atwite kugeza abyaye kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite burusheho kumererwa neza.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe