Uburyo umunyu wa gikukuru wagufasha kwita ku ruhu

Yanditswe: 06-01-2016

Umunyu wa gikukuru ukoreshwa ibintu byinshi birimo no kuvura uruhu indwara zitandukanye ndetse no kurukesha cyane cyane rwa ruhu usanga rufite amabara y’umukara y’inkovu z’ibiheri ziba zaranze kuvaho,kandi ikanakiza ibishishi.

1. Iyo ufite ibiheri mu maso ushobora kwisiga gikukuri,ukayinika mu mazi igashonga maze ukisiga ayo mazi yayo mu maso.Ushobora kuyisiga buri joro uko ugiye kurayama.

2. Umunyu w’igikukuru kandi ukiza inkovu z’ibishishi z’umukara ukajya wisiga amazi yayo buri munsi uko ubonye umwanya,maze inkovu zikagenda zishiraho.

3. Amazi y’igikukuru kandi iyo uyavanze n’ubuki bikiza uruhu ibinure biza mu maso kuri bene rwa ruhu usanga ruhora rusa n’urutose.Iyi masike y’ubuki n’igikukuru uyikora buri munsi ugafata iminota 20, ugahira ukaraba mu maso n’amazi y’akazuyazi.

4. Nanone iyo ushaka kwivura ibiheri ufata gikukuru ukayikamuriramo umutobe w’indimu maze yamara gushonga ukayisiga mu maso iminota iri hagati ya 15 na 30 ugahita ukaraba.

5. Umunyu w’igikukuru nanone wayongesheje mu mazi ushobora kuwuvanga na karoti ziseye ukabyisiga mu maso ukagira uruhu rwumutse kandi rusa neza.

Ubu nibwo buryo wakoresha umunyu w’igikukuru maze ukaba wagufasha kugira uruhu rwiza rugacya kandi mu gihe gito cyane.

Source;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.