Ibintu 8 ushobora kuba utari uzi bitera kanseri y’ibere

Yanditswe: 29-12-2015

Kanseri y’ibere ikunda kwibasira abagore cane nubwo hari n’abagabo bayitwara ariko usanga bitari ku rwego rumwe kubera impamvu zitandukanye zihariye zituma abagore aribo bibasirwa cyane n’iyi ndwara rimwe na rimwe ugasanga nabo ubwabo hari iby bagiramo uruhare ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1.Kwambara amasutiye ahambira amabere cyane ni kimwe mu byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere kuko iyo umuntu yihambiracyane bishobora kumutera utubyimba tw’imbere mu ibere ari natwo tuvamo kanseri.

2.Kunywa inzoga nyinshi nabyo biri mu bitera kanseri y’ibere ndetse no kurya ibiryo byo mu nganda birimo aside bita ‘’acide gras trans’’

3.Kugira umubyibuho ukabije nabyo biri mu byongerera umuntu kurwara iyi kanseri y’ibere,ni nayo mpamvu umuntu aba agomba gukora I ishoboka byose akagira ibiro biri mu rugero

4.Kubyara utinze cyangwa kutabyara,nabyo bigira ingaruka nyinshi zirimo n’iyi kanseri y’ibere

5.ikindi nukubyara ntiwonse umwana nkuko ababyeyi bamwe na bamwe babikora bitwaje impamvu runaka,nabo baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri.

6.Mu bindi bitera iyi kanseri y’ibere ni igihe imisemburo ya Estrogen yabaye myinshi mu mubiri n’ibyago byo kuyirwara biriyongera.

7.abantu bageze mu zabukuru nabo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ibere cyane cyane kuva ku bafite imyaka 60 kuzamura.

8.Iyi kanseri nanone ishobora gukomoka mu miryango kuko akenshi usanga ari akarande mu muryango runaka iyo hari abigeze kuyirwara.

Ibi ni bintu bitera kanseri y’ibere usanga abantu benshi badasobanukiwe hakaba n’ibyo bakora batazi ko bizagira ingaruka zo kuyirwara.

Source ;topsante
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho .Nkunda ibiganiro mutugezaho biradufasha cane kandi birubaka. Mfite utubazo tubiri nshaka kubabaza.Ukuyemo siporo niki gishobora kugabanya umubyibuho ?Niki abadamu cyangwa abakobwa bafite ibirenge bikomeye bakoresha kugirango byorohe.Icyo nshaka kuvuga ntabwo ari imyate ahubwo nukomera kwibirenge. Murakoze.

    • Ku bijyanye no kugabanya umubyibuho wahamagara kuri iyi nimero umujyanama mu byo kuboneza umirire akazagufasha. 0788606046 yitwa Anastasie. Hanyuma ku bijjyane n’ibirenge n’intoki zokomeye urebe mu ishakiro hejuru ufunguye agasaro wandikemo intoki zoroshye cyangwa se ibirenge byoroshye urabona inkuru twakozeho zirahari.
      Murakoze !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe