Uko wakora masike y’uruhu ruyaga ukoresheje umweru w’igi

Yanditswe: 28-12-2015

Hari ubwo usanga umuntu afite uruhu rwiza ariko ruyaga cyane kuburyo yisiga ipuderi ntumenye ko yayisize rimwe na rimwe ukabona bigaragara nabi kuko burya uruhu rwiza ruba rworoshye rudakanyaraye ariko nanone rudafite ibinure byinshi.

Dore uko wakoresha umweru w’igi ukagira uruhu rwumutse

1. Ukaraba mu maso n’amazi n’isabuni neza.
2. Fata umweru w’igi rimwe
3. Ikiyiko kimwe cy’ipuderi y’umweru( Johnson cyangwa Talc iyo ariyo yose y’umweru)
4. Bivange cyane ukoremo uruvange rufashe
5. Bisige mu maso hamaze kumuka neza
6. Irinde ko bijya mu jisho imbere wisige unyuza impande y’amaso utegerezaho cyane
7. Tegereza iminota 5 gusa
8. Karaba mu maso bisanzwe n’amazi akonje n’isabuni
9.Bikore nibura inshuro eshatu mu cyumweru

Uku niko wakora masike yoroshye kandi yihuse y’umuhondo rivanze n’ipuderi y’umweru isanzwe,maze uruhu rwawe rugakira kuzana ibinure,maze rukaba rworoshye runumutse.

Source ;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe