Akamaro ko kurya ibijumba ku buzima bw’umuntu

Yanditswe: 24-12-2015

Abantu benshi usanga basuzugura ibijumba ndetse ukaba utanabibaha ngo babirye cyangwa yanabirya agashaka ko biba bifite ubundi buhanga bitekanye kuburyo bitaba ari umwimerere,nyamara burya ibijumba ni ibiribwa umubiri w’umuntu uba ukeneye cyane kandi bigira umumaro iyo bitetse bitogosheje.

  1. Ibijumba bikungahaye kuri vitamini yitwa B6 ,ikaba ikenewe mu mubiri cyane kuko igira uruhare mu kurinda umuntu indwara zibasira umutima
  2. Ibijumba kandi ni inkomoko ya vitamini C,yo ikaba ifite imimaro myinshi ku buzima bwa muntu haba ku magufa,gukomeza amenyo,mu igogorwa ry’ibiryo no kugira uruhu rwiza.
  3. Bikungahaye kandi kuri vitamin D,ifasha umubiri w’umuntu kugira imbaraga,igakomeza amagufa n’amenyo,kandi igira uruhare mu kurinda umutima.
  4. ibijumba ni bimwe mu biribwa bikungahaye ku butare,bufasha umubiri guhangana n’umunaniro ukabije,ndetse n’amaraso agatembera neza mu mitsi.
  5. Nanone ibijumba bigizwe na magnesium, ifasha umubiri kugubwa neza kuko umuntu urya ibijumba amaraso ye,amagufa,umutima n’imitsi byose biba bikora neza.
  6. Bigizwe kandi na potassium, ifasha umutima gutera neza .
  7. Ibijumba bigira umwimerere w’ isukari itagira icyo yangiza ku buzima bw’umuntu ahubwo ifasha umubiri kugira imbaraga.

Iyi niyo mimaro yo kurya ibijumba by’umwimerere bitogosheje ku buzima bw’umuntu,maze umubiri ugahorana imbaraga kuko nubusanzwe ibijumba bibarizwa mu biribwa bitera imbaraga umubiri w’umuntu.

Byakuwe mu gitabo cyitwa ‘’The Life Force Diet ‘’cyanditswe n’umuhanga mu by’imirire Michelle Schoffro Cook.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.