Sobanukirwa impamvu uruhinja rushobora kuvuka runaniwe

Yanditswe: 30-11-2015

Bijya bibaho nko umwana w’uruhunja ashobora kuvuka afite ibibazo by’umubiri bitandukanye bitewe nuko yavutse ananiwe ariko hari icyo umubyeyi yakora akarinda hakiri kare umwana we kuzahura n’ibyo bibazo bituruka ku kuvuka ananiwe.

Umwana uvuka ananiwe bisobanuye iki ?

Bavuga ko umwana yavutse ananiwe,igihe umwana aba atagerwaho n’umwuka uhagije’’oxygene’’ari nawo urinda umwana umwuka utari mwiza witwa diyokiside ya karibone ( dioxyde de carbone:CO2). Ibi bituma umubiri ugira aside (acides) nyinshi, bikaba byanatuma umwana apfa.

Ibimenyetso byerekana ko umwana ashobora kuvuka ananiwe

Ibi bimenyetso si buri wese ushobora kubibona ngo amenye ko umwana aza kuvuka ananiwe,uretse abaganga baba bakurikirana umubyeyi ugiye kubyara,kuko aribo bonyine bashobora kubimenya mbere cyangwa nyuma y’uko umwana avuka,maze bakabibwirwa n’ibi bikurikira :

1.Iyo umubyeyi yafashe imiti myinshi atwite cyangwa abyara kubera ibibazo bitandukanye kandi izwi mu kuzahaza uruhinja : péthidine, morphine, imiti ikoreshwa mu gusinziriza umubyeyi nk’iyo abyaye abazwe (anésthésiques) ;

2. Urureli rwizingazingira ku ijosi ry’uruhinja cyangwa rupyinagazwa n’umutwe w’uruhinja igihe ruba rurimo kuvuka ;

3. Iyo ingobyi y’umwana yomoka ku mura kandi uruhinja rukiri munda ya nyina, maze umubyeyi akavirirana, uruhinja rukabona umwuka muke ;

4. Iyo uruhinja rudakura neza mu nda ya nyina ;
5. Iyo uruhinja rukina gake cyangwa rudakina munda ya nyina ;
6. Igihe umutima w’uruhinja utera gake igihe uruhinja rukiri munda ya nyina ;
7. Iyo amazi y’isuha asa n’icyatsi kandi avuze ;
8. nanone bishobora guterwa nuko uruhinja ruvuka igihe kitaragera (prematurity) n’ibindi byinshi bimenywa n’abaganga.

Ingaruka zigera ku mwana wavutse ananiwe

Ingaruka zigera ku mwana wavutse ananiwe ni nyinshi ndetse bishobora kumuviramo n’urupfu,ariko izikunze kugaragara n’izi ;

o Urupfu akivuka ;
o Kuba ikimara ntagire icyo yimarira mu buzima ;
o Kugira paralizi (paralysie) y’ibice bitandukanye by’umubiri,
o Kurwara igicuri ;
o Gutinda kumenya cyangwa kutabasha kwonka no kumira ;
o Gukorwa kenshi no kurwara kenshi umusonga ;
o Guhumeka nabi ;
o Gusinzira nabi ;
o Kutumva neza ;
o Kutabona, kureba imirari ;
o Gutinda kuvuga cyangwa kutavuga ;
o Guhetama urutirigongo ;
o kugira ingingo zidakomeye n’ibindi byinshi

Icyo umubyeyi yakora ngo arinde umubyeyi kuzabyara umwana unaniwe

1.Umubyeyi utwite agomba kwisuzumisha kenshi kumuganga ubyaza (gynéco-obstétricien)uzamucisha mu cyuma (échographie) byibura buri gihembwe. Ibyo bituma umubyeyi ashobora kugirwa inama yo kuba yavanamo inda nk’iyo umuganga asanze uruhinja rufite ubwonko buremye nabi kandi inda itaragira amezi agira uruhinja umuntu wuzuye (inda ifite ibyumweru 22 ) ;

2.kwivuza neza indwara ziterwa n’udukoko (infections) ;

3.kugerageza kwirinda ibintu byose byatuma umubyeyi abyara igihe kitaragera (prématurité) nk’imirimo iruhanije cyane cyangwa isaba ingufu nyinshi ;

4. kugerageza kwirinda ibintu byose byatuma uruhinja ruvukana ibiro bike (hypotrophie) nk’imirire mibi y’umubyeyi ;

5.kwihutira kwa muganga igihe cyose umubyeyi utwite yumva uruhinja rudakina neza (gukina byagabanutse) cyangwa rutakiri gukina n’ubundi buryo bwose burinda umwana akurikije inama aba yahawe na muganga

Source ;healthy
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe