Melinda Gates umugore wa Bill Gates

Yanditswe: 14-11-2015

Melinda Gates umugore w’umuherwe Bill Gates,amazina ye nyakuri ni Melinda Ann French afite imyaka 51,yavutse tariki ya 15 kanama 1964 ahitwa i Dallas mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho yakuriye.

Ababyeyi be ni Raymond Joseph French Jr.na Elaine Agnes Amerland,akaba ari umwana wa kabiri mu bana bane bo muri uyu muryango,harimo umukobwa umwe ari nawe mukuru ndetse n’abahungu bato babiri.

Melinda yize amashuri abanza mu ishuri rya St. Monica Catholic School,ayisumbuye ayiga mu kigo cya Ursuline Academy of Dallas mu mwaka w’1982,yiga kaminuza muri Duke University mu ishami rya computer science and economic,mu mwaka w’1986,akomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza,muri Fuqua school of business 1987.

Mu uyu mwaka nibwo yatangiye gukora muri Microsoft,ndetse anagira uruhare mu kuyagura no kongera amashami yayo harimo,publisher,Microsoft Bob,Encarte na Expedia,ari nabwo yahuye n’umuherwe Bill Gates akaba ari nawe nyiri Microsoft.

Mu mwaka w’1994, Melinda yabanye na Bill Gates,ibirori byabo bibera ahitwa i Lanai muri Hawaii,maze ahita areka gukora muri Microsoft ajya kwita ku rugo.Baza no kubyarana abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe,aribo Jennifer Katharine Gates wavutse mu mwaka wa 1996, Rory John Gates wavutse mu mwaka w’ 1999 na Phoebe Adele Gates wavutse muri 2002.

Kuva mu mwaka w’1996 kugera muri 2003,yari umwe mu bayobozi bizewe ba Duke University,nyuma yahoo aza kuba n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bwa Washington post company,maze mu mwaka wa 2006 aba umuyobozi wa Drugstore.com

Melinda ni umwe mu bantu bakomeye ku isi ndetse bahawe ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa byinshi yakoze cyane cyane abifashijwemo n’umugabo we,Bill Gates.

Ibi ni bimwe mu bihembo bikomeye yahawe ;

Mu mwaka wa 2002, Melinda na Bill Gates nibo bahawe igihembo cy’abantu bakora ibikorwa bifitiye abantu bose akamaro,gisanzwe gitangwa na Jefferson Awards,buri mwaka.

Muri 2006, yahawe igihembo nk’umuntu witaye ku buzima bw’abana nyuma yo gutanga miliyoni 300 z’amadorari y’Amerika zo kwita ku buzima bw’abana babaye ku isi yose.

Muri 2010 yahawe igihembo n’ishuri yizemo amashuri yisumbuye rya Ursuline Academy Of Dallas,nyuma yo kuritera inkunga ya miliyoni 10 z’amadorari y’Amerika mu gikora kiswe face the future campaign.Ibi bikaba aribyo bihembo yahawe bye ku iti cye ndetse n’ibindi byinshi yahawe afatanije n’umugabo we Bill Gates.

Aya ni amwe mu mateka ya Melinda Gates,umugore w’umuherwe Bill Gates wamenyekanye cyane mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibyo gufasha ibigo bikomeye,afatanije n’umugabo we.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe