Amabwiriza 10 ya ngombwa ku mugore wubatse

Yanditswe: 26-05-2014

Kubaka urugo bikorwa na benshi ariko kandi kubaka neza ntago ari ibya buri wese. Buri wese rero mu rugo aba afite ibyo akora bikazana inyungu kuri bose. By’umwihariko hari ibintu iyo umugore abikora biba byiza kugirango urugo rukomere. Nimwe muri ibyo rero ni ibi bikurikira :

1. Ntugashake gukoresha umugabo wawe ibyo ushaka ( manipulation)
2. Gira isuku kandi ugaragare neza mu myambarire
3. Vuga ibyiyumviro byawe n’ibiguhangayikishije mu buryo bwiyubashye
4. Shyigikira kandi utere akanyabugabo (encourager)umugabo wawe
5. Vuga amagambo meza y’urukundo ajyanye n’ibihe murimo
6. Kora k’uburyo iwawe haba amahoro
7. Hora ureba kandi utinde ku byiza by’umugabo wawe
8. Gira ubwenge mu buryo ukoresha amafranga
9. Gira umutuzo igihe cyose (relaxed) kandi wita ku bakugana
10. Ibyo ukorera umugabo n’umuryango ubikore mu rukundo rwa Yesu

ibyo ni bimwe, ufite ibindi uzi wakongeraho byandike ahabugenewe munsi y’iyi nkuru.

Byavuye mu nyigisho za Jacky umujyanama mu muryango
Niba hari igitekerezo cyubaka watanga uhereye kuri iyi nkuru cyandike hasi ahabugenewe. Ufite ikibazo kihariye ushaka ubufasha wakwandikira Jacky kuri email :

umujack@ yahoo.com

NB : birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe