Gasana Darlene, nyampinga wa CBE 2015 ni muntu ki ?

Yanditswe: 15-07-2015

Miss Gasana Edna Darlene, ni umukobwa w’ imyaka 20 y’amavuko yambitswe ikamba rya Miss wa kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubukungu n’imari CBE yahoze yitwa SFB muri uyu mwaka wa 2015, akaba ari n’umunyeshuri muri iyi kaminuza mu gashami k’icungamutungo mu mwaka wa kabiri .

Gasana Edna Darlene avuka mu Karere ka Ngoma ho mu burasirazuba ,akaba yarize amashuri abanza mu kigo cya Ecole Les Hirondelles giherereye mu karere ka ngoma naho ayisumbuye ayiga muri Ecole Notre Damme de Citeaux mu Mujyi wa Kigali, maze akomereza kaminuza muri CBE.

Miss Darlene yambitswe ikamba rya nampinga wa CBE 2015,nyuma yo kuva kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 ahagarariye intara y’Uburasirazuba aho yambitswe ikamba ry’umukobwa uzi kubana neza na bagenzi be, Miss Congeniality.

Darlene avuga ko igitekerezo cyo kujya mu marushanwa ya miss cyavuye ku nshuti ndetse na mama we ngo bakundaga kumubwira ko nawe afite uburanga bumwemerera kujya guhangana n’abandi muri ayo marushanwa maze bakamuremamo icyizere,nubwo nawe ngo yabikundaga ariko akagira ikibazo cyo kwitinya ,nyamara agakunda gukurikirana ibikorwa byo gutora ba nyampinga.

Yagize ati ;’’Mama wanjye n’inshuti zanjye kuko bari bazi ko nkunda ibikorwa byo gutora ba nyampinga ndetse nkumva bishimishije ariko bakabona nitinya bakundaga kundemamo icyizere bambwira ko iyo ushaka kugera ku kintu ugiharanira bituma ntangira kwiyumvamo no gutinyuka kwitabira ayo marushanwa.

Yakomeje agira ati ;’’ kuba miss numvaga ari ikintu cyiza mpa agaciro kuko numvaga bizamfasha gutinyuka kuba nahagarara imbere y’imbaga nyamwinshi y’abantu nkagira icyo mvuga nta bwoba maze nkaba sha kuba navuganira abakobwa bagenzi banjye ndetse bikamfungurira inzira ku baterankunga b’imishinga yanjye nari mfite kandi niko byagenze.’’

Miss Darlene yambikwa ikamba

Imwe mu mishinga miss Darlene afite ngo ni ugushyira poubelle ku mashuri mu rwego rwo kwimakaza isuku mu bigo by’amashuri.Iki gikorwa kikazahera muri kaminuza yigamo ya CBE,kigakomereza no mu yandi ma kaminuza ndetse no mashuri yisumbuye.Bikazakorwa na we afatanije n’abandi bakobwa bose bari kumwe mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuba nyampinga muri iyi kaminuza hatavuyemo n’umwe. Sibyo gusa kuko afite gahunda yo kuvugurura imikorere y’umuryango ufasha abakobwa babayariye witwa ‘’Ihumure’’.

Miss Darlene kandi anenga abantu bakunze kwita abakobwa bajya kwiyamamariza kuba ba nyampinga ko baba ari indaya.Ati ;’’Ibyo sibyo kuko uburaya cyangwa izindi ngeso mbi burya umuntu aba zisanganwe kandi kuba miss sibyo bituma umuntu azigira ahubwo igikorwa cya miss niho umukobwa yigira umuco ndetse no kwihesha agaciro n’ishema kuko nabyo tubyigirayo kandi nanone ni amahirwe umuntu aba abonye yo kwiteza imbere akoresheje ikamba afite ndetse akanateza abandi bakobwa imbere.’’

Ngibyo bimwe mu byo utari uzi kuri Miss Gasana Edna Darlene wa CBE,akaba rero agira inama abakobwa usanga bitinya kandi babikunda ko nabo batinyuka bakajya bitabira amarushanwa.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe