Bimwe mu bitera umugore kutabyara

Yanditswe: 15-04-2015

Ibibazo by’uburumbuke ni yo mpamvu akenshi itera umugore kuba ingumba, ariko na none ibyo bibazo bishobora gukemuka iyo bikurikiranywe n’abaganga.

Abagore benshi cyane bafite ikibazo cy’ubugumba, niba warahuye n’izo ngorane zo kuba utabasha gusama inda (waba utarigeze ubyara cyangwa warabyaye ariko urubyaro rukihagarika) menya ko utari wenyine ufite icyo kibazo. Inkuru nziza rero ni uko abagore benshi bahura n’ibyo bibazo by’ubugumba birangira babonye urubyaro.

Niba ufite icyo kibazo cyo kuba uri ingumba n’uwo mubana biba bimureba ; ari mwe mwembi, inshuti zanyu cyangwa se imiryango yanyu mushobora kuba mufite ibibazo byinshi mwibaza.

Dore hano ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bikunda kwibazwaho ku bugumba :}Impuguke zivuga ko imwe mu mpamvu ari uko abagore benshi bategereza kugira imyaka myinshi kugirango babyare.

Ariko ubugumba bushobora kugera ku mugore wese yaba akiri muto cyangwa akuze.

Hari uburyo bwinshi butandukanye bwatera umugore kutabyara ; bukaba ari ubu bukurikira :

  • Kuba uburumbuke butagera ku kigero gihagije ( ovulation)
  • Kuba habaho kuziba kw’imiyoboro bita fallope bloquees bituma amasohoro y’umugabo atabasha guhura n’igi ry’umugore.
  • Imiterere y’inda ibyara, biba bigoye ko urusoro rwakwisanzura bitewe n’imiterere y’inda ibyara
  • Rimwe na rimwe hari ubwo habura impamvu nimwe igaragara ituma umugore atabasha kubyara, ibyo bikaba byitwa ubugumba budasobanutse (infertilite inexpliquee). Iyo bimeze bityo rero bikaba biba bigoranye kuvurwa ariko na bwo haba hakiri amahirwe yo kuba wazabyara.

Muri byose muganga niwe ushobora kugufasha ni we uzi icyo yagukorera bitewe n’uko abona ikibazo ufite akemenya n’ibyaba byiza kuri wowe.

Amakuru dukesha plannedparenting.