Uko wakoresha umwuka w’amazi ashyushye mu gusukura mu maso

Yanditswe: 13-04-2015

Umwuka w’amazi ashyushye ufasha mu gusukura uruhu kuko utuma utwenge two ku ruhu dufunguka imyanda yose yo mu ruhu igasohoka. Kugirango bibe byiza kurushaho akenshi bavangamo ibibabi by’ibimera bizwiho kuba bifite imbaraga zo gusukura uruhu.

Dore uko wakoresha umwuka w’amazi mu gusukura mu maso :
Ku bantu bafite uruhu rwumutse, ni byiza ko babanza kwisiga amavuta ya crème mbere yo gukoresha umwuka w’amazi.

Mu gutegura uwo mwuka ukoresha amazi meza wabijije, ubundi ukavangamo ibyatsi byumye ukurikije ubwoko bw’uruhu rwawe :
• Ku bafite uruhu rusanzwe bakoresha ibibabi bya teyi cyangwa se persil
• Ku bafite uruhu rw’amavuta bakoresha ibibabi bya eucalyptus( inturusu), romarin, ibishishwa bya orange cyangwa se iby’indimu
• Naho ku bafite uruhu rwumutse bagakoresha ibibabi bya sauge

  • Iyo umaze guhitamo ibibabi ukoresha ukurikije uruhu rwawe, usukura mu maso neza
  • Biza amazi nka ml 750
  • Yakure ku muriro ushyiremo ikibabi wahisemo bitewe n’uruhu rwawe ubireke bimare iminota 5
  • Tereka iyo safuriya irimo amazi ku meza atinyeganyeza wubikeho umutwe hasigare santimetero ziri hagati ya 25 na 30, witwikire igitambaro cy’amazi ku mutwe no ku bitugu ufunge amaso umareho iminota 10
  • Karaba mu maso wisige amavuta usanzwe wisiga

Gukoresha umwuka w’amazi bikorwa rimwe mu kwezi ku bafite uruhu rusanzwe n’uruhu rw’amavuta naho ku bafite uruhu rwumye bakoresha umwuka w’amazi rimwe mu mezi abiri.

Gracieuse Uwadata