Umuti uvura isesemi abagore batwite

Yanditswe: 31-03-2015

Hari umuti wa karemano kandi woroshye uvura iseseme abagore batwite dore ko abenshi bibasirwa n’iseseme cyane mu gihembwe cya mbere aho usanga mu gitondo umugore utwite abyukana iseseme idasanzwe.

Dore uko wakoresha tangawizi ugakira iseseme igihe utwite nkuko Anastasie uzobereye mu by’imirire abitubwira :

  • Fata akajumba kamwe ka tangawizi ukarape ugashyire muri ml 500 z’amazi yabize
  • Ongeramo ikiyiko cy’ubuki
  • Ongeramo umutobe w’indimu
  • Urwo ruvange urarufata ukajya unywaho iminota 30 mbere yo kurya no mu gihe uri kurya ukanywaho.
  • Igihe ugira iseseme cyane ugomba kwirinda ibiryo birimo amavuta n’ibirungo kuko byose biyogera.
  • Ni byiza rero gukoresha uburyo bwa karemano nk’ubu mu gihe ugira ikibazo cy’iseseme utwite aho gufata ibinini n’indi miti ivura isesemi kuko atari myiza ku buzima bwawe.

Gracieuse Uwadata