Uko wakwisiga ibirungo ukirirwa usa neza umunsi wose

Yanditswe: 30-03-2015

Kwisiga ibirungo byo mu maso bikagutindaho ntibikundira benshi. Usanga abenshi bahitamo kugendana ibindi birungo bari buze kwiyongeraho kuko ibyo bisize mu gitondo biba byabavuyeho.

Dore uburyo bwagufasha kwiriranwa Ibirungo (maquillage) wisize mu gitondo ugakomeza ugasa neza nkuko wari umeze ukimara kwisiga :

Umutesi Joyeuse wize ibyo kwita ku ruhu akaba ari nabyo akora avuga ko mbere yo kwisiga poudre n’izindi maquillages ubanza kwisiga amavuta nkuko bisanzwe ubundi ugasatura indimu mo kabiri ukagenda wisiga amazi yayo.

Iyo umaze kwisiga indimu urayireka ikabanza ikuma, warangiza ukabona gushyiraho poudre n’izindi maquillages, ibyo bikaba bigufasha kwirirwa usa neza mu maso.

Joyeuse akomeza avuga ko kugirango wirinde ko ibirungo wishyizeho byakwangirika ugomba kwirinda kwikorakora mu maso buri kanya, ukambara imyenda n’inkweto biguha amahoro bidatuma wumva ubangamiwe ngo uzane ibyuya mu maso, ukitwararika gukora isuku yo mu maso mbere yo kuryama kugirango uruhu rurare rumeze neza.

Ibyo byose rero biri mu byagufasha kwishyiraho ibirungo bikaba byagutindaho ku buryo umara umunsi wose ugisa nkuko wari umeze mu gitondo ukimara kwisiga kandi utiriwe wiyongeraho ibindi birungo.

Gracieuse Uwadata