Uwayisaba,umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro

Yanditswe: 29-03-2015

Uwayisaba Florence ni umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Kuva yatorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije hari byinshi byakozwe abigizemo uruhare ku bufatanye n’abandi bayobozi ariko asanga hari ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza bigikeneye gushyirwamo ingufu kurusha ibindi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza, arubatse akaba afite abana batandatu harimo nabo arera, umugabo we akaba yaratabarutse, bivuze ko ariwe wenyine wifasha kurera abo bana uko ari batandatu.

Uyu mubyeyi uvuga ibikorwa byinshi byagezweho kuva aho abereye umuyobozi w’akarere wungirije kandi abigizemo uruhare ku bufatanye n’abandi, ubusanzwe yavukiye mu ntara y’uburengerazuba, avuka tariki ya 29 Ukuboza, 1967, avukira muri komini Mutura ubu ni mu karere ka Rubavu akaba ari naho yize amashuri ye abanza.
Amashuri yisumbuye yayize mu rwunjye rw’amashuri rwa Rambura y’abakobwa.

Arangije amashuri ye yisumbuye yakoze imirimo itandukanye irimo nko gukora mu mushinga w’abadage wa GTZ, muri sosiyete y’ubwinshingizi CORAR, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akaba yarakoze muri BNR ari umunyamabanga ahakora imyaka ine. Florence kandi yakoze mu mushinga wakoreraga mu karere k’ibiyaga bigari yari ishinnzwe kurwanya SIDA (GLIA) akaba yarahavuye ajya ku mu karere ka Kicukiro.

Florence yize kaminuza nyuma ya Jenoside kuko muri 1990 yatangiye muri kaminuza I Nyakinama akahiga umwaka umwe gusa ntiyabasha gukomeza kuko mu gihugu hari umutekano muke. Nyuma ya Jenoside rero nibwo yaje gukomeza kaminuza yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIE ahiga ibijyanye n’ubunyamabanga akaba afite A1 mu bunyamabanga. Nyuma yaho yize n’ibijyanye n’amategeko muri INILAK, ahakura A0 mu mategeko.

Mu bikorwa Florence avuga ko byagezweho kuva aho abereye umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro abigizemo uruhare, ku bufatanye n’abandi bayoboizi , bikaba ari ibyo kwishimirwa harimo : kuremera abatishoboye, kubakira abacitse ku icumu, gufasha abagore batishoboye muri gahunda ya “ Gira Ubucuruzi” ndetse no gufasha amakoperative y’abafite ubumuga.

Nubwo ibyo byose byagezweho, Florence asanga hari n’ibindi bikorwa yashyiramo ingufu aramutse agiriwe icyizere akongera gutorerwa kuba umwe mu bayobozi ba Kicukiro uretse ko avuga ko no mu yindi mirimo yose yakora, atakwibagirwa ibikorwa biteza imbere abagore n’urubyiruko.

Florence agira ati : “Ngiriwe icyizere na none muri manda itaha, numva nashyira imbaraga mu guteza imbere umugore, kuko burya ufashije umugore aba afashije umuryango wose, kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose no gushyira imbaraga mu isuku kuko ariyo soko y’ubuzima”

Kuba hakiri abantu batarumva neza uburinganire,Florence naho asanga ari icyiciro kigomba kongerwamo ingufu kugirango abantu barusheho kumva neza ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza agira ati : hari abantu bagihohoterewa kubera kutumva neza uburinganire . Hari abagore bamwe barengera cyane bakibagirwa ko ari ba mutima w’urugo bigatuma bahohoterwa cyangwa se bagahohotera abagabo babo, tutibagiwe ariko ko hari n’abagabo bikanze ko bagiye gususugurwa n’abagore bigatuma bahohotera abagore babo”

Ibyo bikorwa bigikeneye gushyirwamo ingufu Florence avuga ko ataribyo biri hasi y’ibindi kuko nta cyiciro na kimwe cy’ubuzima kikira hasi cyane. “Nta domaine ikiri hasi cyane, aho tuvuye ni kure ariko naho tujya ni kure, usanga hose n’ubundi tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga, kwigisha abagore kugirango bakomeze kwigirira icyizere ndetse n’abana b’abakobwa kugirango barusheho kwimakaza umuco nyarwanda, mbese tukarera u Rwanda. N’ibindi bikorwa bitandukanye ntitwavuga ko byagezweho ijana ku ijana ngo duterere iyo”

Uyu muyobozi w’akarere ka Kicukiro hari umugore w’icyitegererezo kuri we ufite byinshi amwigisha : “Umugore w’icyitecyererezo mbona ari nyakubahwa Madame wa Prezida wa Republika kuko mbona agira initiative ni umudamu w’intwari, hari byinshi mwigiraho.”

Noneho cyane cyane urubyiruko kuko iki gihe uko iterambere rigenda rikataza ,urubyiruko ruri kugenda rutakaza umuco kandi iterambere ritagendanye n’umuco naryo ntaho rigera.

Florence agira inama abanyarwanda muri rusange agira ati : “Gusigasira ibyagezweho no kureba kure. Aho tugeze ni heza ariko inzira iracyari ndende ni ngombwa gukomeza kubisigasira tukabigira ibyacu.”

Uko niko umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro yagize uruhare mu guteza imbere akere ke ndetse n’igihugu muri rusange, ariko akaba agifite n’intego zo gukomeza guteza imbere igihugu mu mirimo iyo ariyo yose yakora dore ko na manda ye iri hafi kurangira.

Gracieuse Uwadata