Felicité, umuyobozi wa siporo y’abagore muri FERWAFA

Yanditswe: 10-03-2015

Rwemarika Felicité ari mu batangije umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, ndetse agira uruhare runini mu kuyiteza imbere na n’ubu akaba agikomeje kuyiteza imbere mu bikorwa bitandukanye akora.

Felicité yavukiye mu muryango w’abana 13 akaba ari umwana wa kabiriri ndetse akaba ariwe mukobwa wa mbere mu bakobwa 11.

Papa we yari umuganga muri Congo ari naho felicité yakuriye, akaba yarajyaga atoza ikipe y’amaguru yo mu gace bari batuyemo iyo yabaga yabonye umwanya kandi agakunda kujyana na felicite akamwereka ibyiza byo gukunda siporo cyane cyane umupira w’amaguru.

Felicite arangije amashuri ye yashyingiranywe n’umuganga w’amenyo wakoreraga mu burengerazuba bwa Uganda ariko aza kubireka ajya gufanya n’abandi urugamba rwo kubohora igihugu ahagana muri za 90.

Byabaye ngombwa ko Felicite asigarana abana bane wenyine nta wundi muntu wo kumufasha kubarera, niko gutangira gutekereza uko yakwihangira imirimo ashinga restaurant I Kampala.

Amaze kugera mu Rwanda Felicité ntiyarekeye aho kuko yahise ashinga salon yo gutunganya imisatsi. Salon ya Felicite yabaye nkiha abandi bantu benshi inzira yo gutangira kwihangira imirimo mu bijyanye na salon dore ko igihugu aribwo cyari kigisohoka muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uko felicite yagendaga atera imbere mu bijyanye na business, niko yagendaga ashaka udushya twateza abanyarwanda imbere. Felicite yaritegereje asanga mu Rwanda umupira w’amaguru ukiri hasi cyane niko gushaka uburyo yayiteza imbere, muri 2002 ashinga ishyirahamwe rishinzwe guteza imbere siporo y’abagore muri Kigali- AKWOS.

Felicite yatangarije Izuba rirashe ati ; ‘Intego nari mfite mu gutangira aka kazi ni iyo guteza imbere umugore binyuze muri sport kuko nabonaga benshi bigunze kubera amateka igihugu cyanyuzemo’

Yarongeye ati ; ‘Urumva natangiye muri 1997 ntangirana abana bato. Ubu tumaze kugira ikipe y’igihugu yagiyeho muri 2009 kandi kuva yajyaho yagiye igerageza kwitwara neza, ubu ndetse dufite abasifuzi mpuzamahanga n’umutoza ku rwego rw’igihugu b’abagore’.

Felicite kandi akomeza avuga ko hari ibyo yishimira ko byagezweho abigizemo uruhare rukomeye ; ‘Ku bwanjye numva kuba narashoboye guhindura imyumvire y’abantu bakumva ko sport ku mugore bishoboka biranshimisha. Nshimishwa n’uburyo dukangurira abakinnyi bacu gahunda za Leta tubinyujije muri sport.

Ikindi ni uko sport y’abagore yateye imbere kuko mu mashuri usanga abakobwa bakina, abatoza bariyongereye, abasifuzi bariyongera kubera ubuvugizi bwabayeho.

Ubu nashoboye kujya mu nzego z’ubuyobozi mu miryango mpuzamahanga kuburyo ndi mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere umugore binyuze muri sport .

Ikindi kuva 2007 kugeza 2010, nashoboye kubona abaterankunga ba Nike bohereje kontineri y’imyenda y’abakinnyi kandi nyibahera ku buntu

Felicité kandi yahawe igihembo na Achoka, Umuryango Mpuzamahanga ushyigikira abantu bose bagira icyo bakora kugirango imyumvire ihinduke. Agihabwa ku rwego mpuzamahanga.

Inzitizi Felicité avuga ko ahura nazo harimo imyumvire ya bamwe bumva ko gukina umupira w’amaguru ari iby’abagabo ko abagore babyina n’ibindi.

Felicité kandi afite intego yo kuzabona ikipe y’igihugu igeze mu gikombe cy’Afurika cy’abagore kandi igatwara igikombe. Indi ntego ni ukuzabona CECAFA y’abagore
Felicite afite byinshi yakoze mu gushyigikira siporo y’abagore gusa haracyari indi ntera u Rwanda rugomba gutera, bivuze ko n’abandi bafite siporo mu nshingano bakwiye guhaguruka bagafasha siporo mu bagore nayo igatera imbere.

Byanditswe hifahishijwe imbuga zitandukanye zirimo Izuba Rirashe, theeastafrican, na ashoka.org