Mariya Yohana, Umwe mu banyarwandakazi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa

Yanditswe: 19-02-2015

Umuhanzikazi Mariya Yohana, ni umwe mu bagore b’abanyarwandakazi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu kamaro abinyujije mu ndirimbo ze ziganjemo izisigasira umuco no kubaka igihugu, akaba ndetse azwiho kugira uruhare runini mu rugamba rwo kubohora igihugu no kurera igihugu akora akora umwuga w’ubwarimu.

Ubusanzwe amazina Nyakuri ya Mariya Yohana, ni Mukankuranga Marie Jeanne, yavutse tariki ya 2 Ukuboza1942, avukira mu Karere ka Ngoma i Zaza.
Mariya Yohana yize amashuri ye abanza I Zaza, amashuri yisumbuye ayigira I Save na Zaza aho yize ubwarimu.

Yabaye umwarimu i Rwamagana, Kibungo, Rwamurunga muri Uganda ndetse na Camp Kigali, yaje no gukora muri Kimisagara youth center( centre des Jeunes Kimisagara) mu gihe cy’imyaka 15 kugeza mu Ukuboza 2012.

Mu 1961, nyuma y’igihe gito ashakanye na Deagratias Garuka bamaze no kubyarana umwana wabo w’umuhungu witwaga Jean Marie bakundaga kwita Wendo, nibwo bahungiye muri Uganda ko bw’umutekano muke wari uriho muri icyo gihe waturukaga ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Mu1971 nibwo Mariya Yohana yabonye akazi k’ubwarimu ku ishuri ribanza rya Rwamurunga muri Uganda,ahakora kugeza mu 1994.

Kuri ubu Mariya Yohana nta bana agira, nyamara yari yarabyaye abana batatu, abahungu 2 n’umukobwa umwe. Abahungu be bose baguye mu rugamba rwo kubohora igihugu, umukobwa we na se baza gupfa bamaze kugera mu Rwanda.

Uyu mubyeyi mu buzima ababazwa no kuba yarabuze abana be bose nkuko yabitangarije ikinyamakuru Kigali Hits agira ati : “Ikintu cyambabaje cyane mu buzima ni ugupfusha abana banjye bose, naho icyaba cyaranshimishije kuruta ibindi byose ni uko Imana yamfashije kubyakira ubu nkaba mpagaze neza nk’abandi n’ubwo nta mwana ngira. Ariko na mama yitaba Imana narababaye cyane kurusha uko nababaye data apfa”

Mu buzima busanzwe iyo Mariya Yohani ari mu rugo, afite ikiruhuko, akunda kureba filimi zifite icyo zigisha ndetse akaba akunda no gukora ibintu by’ubukorikori nko kuboha inigi mu masaro.

Mariya Yohana yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Intsinzi bana b’u Rwanda”, akaba azwi no mu zindi ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’indirmbo zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Byanditswe hifashishijwe ibinyamakuru bitandukanye aribyo : Kigalihits.net, theeastafrican.co.ke, imirasire.com n’Inyarwanda.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe