Uko umunaniro ukabije wangiza uruhu

Yanditswe: 15-02-2015

Kuba uruhu rwasa nabi bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo n’umunanoro ukabije tukaba tigiye kubagezaho uko umunaniro wangiza uruho ndetse n’icyo wakora igihe unaniwe ngo uruhu rwawe rutangirika.

Dusanzwe tumenyereyreko umunaniro wangiza ubwonko gusa ariko burya ugira n’uruhare rukomeye mu kwangiza uruhu no gutuma rusa nabi kuko hari za hormones ziterwa n’umunaniro zikora amavuta menshi kandi tuzi ko uruhu rw’amavuta rukuda kurwara uduheri n’ibindi bibazo by’uruhu.

Inama zigirwa abantu bahorana umunaniro :
• Jya wita ku ruhu rwawe niyo waba unaniwe, ntukananirwe ngo wirengagize ko narwo rukenye kwitabwaho
• Jya ukora imyitozo ngorora mubiri kuko ri myiza ku ruhu ndetse no ku mubiri muri rusange
• Jya ukora ikintu wumva wishimira kurusha ibindi igihe wumva ufite umunaniro mwinshi
• Jya ukora urugendo rworoheje utembere hafi aho mu rugo
• Fata umwanya uhagije wo kuruhuka. Ryama byibura amasaha arindwi cyangwa umunani ku munsi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe