Ministiri Judith Uwizeye ni muntu ki ?

Yanditswe: 10-02-2015

Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo muri Nyakanga 2014, asimbura Murekezi Anastase ubu wagizwe Ministri w’Intebe w’u Rwanda.

Judith Uwizeye avuga ko byamutunguye cyane ubwo bamuhamagaraga ku mugoroba yibereye mu gikoni atetse, bamumenyesha ko agizwe Minisitiri ;

Ngo yahise yibwira ko ari abatekamutwe b’i Kigali bamuhamagaye ariko nyuma yaje gusanga ayo makuru ari impamo, buracya ajya kurahira.

Ese ni muntu ki ?
Judith Uwizeye w’imyaka 36 y’amavuko (yavutse tariki 20/08/1979) yavukiye i Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni mwene Ngarambe Jean Nepomscene na Kantamage Josephine.

Afite Umugabo n’abana babiri (Umukobwa n’ Umuhungu), Umukobwa afite imyaka 4, umuto afite imyaka 2.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga mu by’ubucuruzi n’ubukungu yakuye muri ya Gromingen ; mu Buholandi.

Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu mashuri yisumbuye yize amategeko n’Ubutegetsi muri Groupe scolaire Imena (Rusizi).

Judith kandi ni umukristo akaba asengera mu itorero ry’abadiventisti b’umunsi wa karindwi

Imirimo yakoze :
1/05/2006 - Academic Secretary in law Faculty (NUR)
2008- Tutorial Assistant in law faculty (NUR), Assistant Lecturer
07/2014- Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Indi mirimo yakoze ; harimo Umuhuzabikorwa wungirije wa Legal Aid Clinic (2008) ndetse aba umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya RBA (2012).

Mu mirimo ya politiki :
Min. Uwizeye yagizwe ministri asanzwe akora akazi katari ako muri politiki ariko ngo ntibyamugoye cyane.

Yagize ati : "Huuuum birumvikana ko akazi kari gatandukanye nako nari nsanzwe ndimo, biratandukanye rwose ariko buriya rwose ku kazi kose icya ngombwa ni ubushake, ubushobozi bwo burahari… n’ubwo ninjiye mu bihe bitari byoroheye Ministeri, ibihe bya restructuring ariko ubu maze kumenyera.”

Yarongeye ati :"Huuumm…Umunsi nicaye bwa mbere muri cabinet nari mfite kuri Agenda, ni wo munsi Cabinet yemeje inyandiko zose zijyanye n’ivugurura ry’imicungire y’abakozi ba Leta, hari amateka ya Minisitiri w’Intebe agera kuri 77 arebana n’ibigo bitandukanye, nari mfite ibintu byinshi uwo munsi, urumva ni bwo bwa mbere nari nicayemo, bwa mbere nari mvuze mu bantu bangana gutyo, ntabwo byari byoroshye ariko byagenze neza, buriya no kuba umuntu yarabayeho umwarimu hari icyo bimufasha…”

Ministri Uwizeye hari ibyo yifuza kuzageza kuri ministeri abereye umuyobozi nkuko abivuga agira ati : "Mfite ibintu nka bitatu, icya mbere kandi kimbamo mu mikorere yanjye ; ni akazi gakozwe vuba (Quick service), ikindi ni udushya (Innovations) mu buryo bwo guteza abakozi n’umurimo imbere ndetse no kwita ku gice cy’umurimo, urumva iyi ni Ministeri y’umurimo hari igihe ibirebana n’abakozi ba Leta usanga bishaka kuburizamo umurimo, ntugaragare cyane, ndashaka gushyira imbaraga kuri iki gice cy’umurimo…”

Min. Uwizeye nta mutwe wa politike abarizwamo,
Nkuko abivuga Min. Judith abivuga kuva yamara kugirwa Ministri ahangayikishijwe no gusohoza inshingano yahawe neza ndese ngo kuva yatorwa ntiyigeze akoresha umunsi mukuru.

Yagize ati :" Sinigeze nkoresha umunsi mukuru kugeza ubu, kuko ikimpangayikishije ni ugusohoza inshingano z’uwangiriye icyizere kurusha uko nakwishima ngo nabaye umuyobozi, No no no… no murusengero ; ku munsi wakurikiye uwo badushyizeho bambwiye ngo nze nshime Imana, naraje mu rusengero ndiyicarira, barambwira ngo kuki utaka umwanya wo gushima Imana, ndababaza nti ; for what ? Ndababaza nti ndashimira Imana ni iki kidasanzwe cyabaye ? Yes, nabaye umuyobozi ariko ntabwo ari ibintu byo kujya imbere y’abakirisito ngo urashima Imana, kuba Umuyobozi ni Challenge kuri njye, narababwiye nti nzashima umunsi nzaba navuyeho ndangije byose kandi neza, nakoze inshingano z’uwantumye ; ubwo nzaza imbere nshime Imana.”

Mu buzima busanzwe
Judith Uwizeye ni Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi kandi isabato ni umunsi yubahiriza n’ubwo ari Minisitiri.
Nta mafunguro yihariye afata kuko ayo ari yo yose ateguye neza ntacyo amutwara.

Akora siporo y’igororangingo (Gym tonic) ndetse no koga, buri wa gatanu akora urugendo n’amaguru.

Byakuwe ku Izuba Rirashe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe