Iribagiza ari muri ba rwiyemazamirimo 30 bato muri Afrika

Yanditswe: 08-02-2015

Iribagiza Clarisse ni umunyarwandakazi washyizwe ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine rwerekana ba rwiyemezamirimo bakiri bato kandi batanga icyizere cy’ahazaza kurusha abandi muri Afrika.

Mu cyumweru gishize nibwo Forbes Magazine yakoze uro rutonde rwagaragayeho umunyarwandakazi Iribagiza Clarisse hamwe n’abandi barwiyemezamirimo bakiri bato bo mu bihugu bitandukanye muri Afrika nka Uganda, Kenya, Afrika y’epfo, Nigeriya, Cameroun, Ethiopia na Tanzaniya.

Uyu munyarwandakazi ukiri muto, ku myaka 26 gusa afite ikigo yatangije akaba ari nawe muyobozi mukuru wacyo kizwi ku izina rya HeHe Labs( cyahoze cyitwa HeHe Limited) gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga aho gikora za Applications zo muri telefone zigendanwa zifashishwa mu kubona amakuru atandukanye, mu bucuruzi ndetse na serivisi zitandukanye hatifashishijwe itumanaho rya murandasi ( internet) , nubwo bimenyerewe ko ahanini murandasi ariyo yoroshya itumanaho.

Iribagiza yashinze iki kigo mu mwaka w’2010 nyuma y’uko umushinga wacyo utsindiye igihembo cy’amadorali ibihumbi 50 mu marushanwa ya Inspire Africa.

HeHe Labs ifite abakiliya baturuka mu bigo bikomeye bya leta ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo dore ko abanyamuryango bayo bagera kuri 40 buri wese amaze kwiteza imbere abikesheje ikoranabuhanga.

Iribagiza yatangarije ikinyamakuru The Newtimes ko yishimiye kuba yarashyizwe kuri urwo rutonde agira ati : “ Kuba ibikorwa dukora bimenyekana bitwongerera imbaraga kandi bikatwibitsa ko ibyo dukora bidapfa ubusa. Ibi bituma turushaho kuzamuka”

Iribagiza yarongeye ati : “Ni ibyishimo ku bagize itsinda dukorana bose, kuba twarageze ku nzozi zacu”

Sources : Forbes.com na Newtimes

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe