Marie Paule, umuyobozi wa fondation Uwanyiligira Suzanne

Yanditswe: 18-01-2015

Marie Paule Sebera Mpore niwe watangije fondation Uwanyiligira Suzanne , ikaba ifasha abapfakazi n’imfubyi bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Amateka ya Foundation Uwanyiligira Suzanne yatangiye mu myaka 20 ishize ubwo umubyeyi wa Marie Paule yitabaga Imana muri 1988, Marie Paule agasigara yibaza igikorwa kigaragara yakora mu guhora azirikana urukundo rwa mama we kandi kikagirira abantu benshi umumaro.

Umubyeyi wa Marie Paule ari nawe ntandaro yo gushinga foundation Uwanyiligira Suzanne, yari umubyeyi ugira urukundo n’urugwiro kandi agahora yiteguye gufasha abababaye nkuko umukobwa we abyivugira.

« Umurage w’urukundo umubyeyi wacu yadusigiye yatwigishije ko tugomba gukunda buri muntu wese nta vangura iryo ariryo ryose kuko burya buri wese yifitemo umutungo n’impano bimwihishemo »

Muri 2006 nibwo kandi igitekerezo cyo gutangiza Fondation yitiriwe umubyeyi we cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo yitabiraga inama yiswe Leadership Chretien Hagai muri Uganda, aho abari bayoboye inama bamubajije umuntu umwe w’icyitegererezo kuri we, maze agasubuza adashidikanya ko ari mama kuko yamwigishije gukunda. Kuva ubwo mu mutima we yumvise foundation ivutse.

Fondation Uwanyiligira Suzanne ifite intego yo gukunda no kugarura icyizere mu bantu b’abakene bazahajwe n’icyorezo cya SIDA, by’umwihariko imfubyi n’abapfakazi

Tariki ya 1 Gashyantare 2010, nibwo batangije Centre ya mbere yitwa « Elim, La maison des enfants » aho bagaburira abana mu buryo bw’ijambo ry’Imana no mu byo kurya bitunga umubiri bakaba bafite abana 18 bari hagati y’imyaka itatu n’itanu n’abapfakazi 8 nabo babana na virusi itera SIDA.

Hari kandi n’umurima iyi fondation ifite i Kabuga ukaba ufasha abapfakazi 10 aho bahingamo bakagenerwa umushahara kandi ibyezemo bigafasha abandi bari muri fondation. Uyu murima nawo ukaba waratangiye muri 2010.

Kuba fondation Umwanyiligira Suzanne yarahisemo gufasha abana n’abagore bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ni uko ahanini usanga aribo bibasirwa n’ingaruka zayo. Mu kubafasha guhangana n’izo ngaruka Fondation Uwanyiligira Suzanne yihaye inshingano zo gufasha abana bazaba abayobozi beza b’ejo bazi kubahiriza inshingano zabo kandi b’abakristo.

Mu bikorwa bimirije imbere harimo gutangiza izindi centre d’accueil 5 mu duce tw’icyaro two muri kigali, bakabona no gushyira izindi mu gihugu hose. Fondation Uwanyiligira kandi ifite intego yo kuzubaka ikigo cy’amashuri aho abana bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bazajya bigira ku buntu kandi bacumbikiwe, bafite aho kwidagadurira ndetse n’ivuriro rizajya ryita ku bapfakazi no kuri abo bana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe