Lise, akora amavuta yo kwisiga n’izindi servisi z’ubwiza

Yanditswe: 11-01-2015

Anne Lise Uwingabiye, yatangije kompanyi yitwa Belleza inc, ikora amavuta yo kwisiga ya Vaseline bakaba batanga n’izindi servisi z’ubwiza nko gusuka, kudefriza, kwita ku ruhu n’ibindi. Lise yatangiye ibijyanye n’ubwiza yiga gusuka none ageze ku rwego rwo gutanga servisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Belleza Inc nkuko Lise abivuga ni igitecyerezo cyatangiye mu myaka ine ishize ariko mbere yaho akaba yari asanzwe akunda ibintu bijyanye no kwisiga ndetse no kwambara akaba ari yo mpamvu yabikunze akagera ku rwego rwo gutangiza kompanyi ikora amavuta ikanatanga servisi z’ubwiza.

Lise yagize ati “Belleza ini igitecyerezo cyavutse mu myaka ine ishize nari nkiri muri kaminuza muri ULK ariko nari mfite salon nto ntunganya imisatsi nkumva nshaka kubyagura kuko nabonaga igisata cy’ubwiza kigomba kwaguka kandi nkabona nshobora kubihuza na IT niko gutangiza belleza Inc muri 2013”

Lise yarongeye ati “Bellezaza icuruza servisi n’amaproduits tukaba hari zimwe twikorera nka vaseline ya belleza kuko nize cosmetologie( ubijyane no gukora amavuta) mu gihe cy’umwaka 1 muri Kenya .

Ubu dufite service mobile( zimukanwa) abantu batubwira aho tubasanga tukabaha servisi zirimo gutunganya imisatsi, kwisiga mu maso n’ibindi. Dufite na website turi gukora aho abantu bazajya babookinga( biteganiriza imyanya) servise online( hakoreshejwe interineti) kuri salon yacu cyangwa se no ku bandi kuko tuzaba dufite andi ma salon dukorana mu rwego rwo kugabanya gutonda umurongo mu ma salo , cyangwa se no kubashaka kugura amavuta.”

Mu bintu bazibandaho cyane muri servisi zabo harimo gusobanurira abantu uko bamenya amavuta bakoresha bakurije ubwoko bw’impu zabo kuko nkuko Lise abivuga icyo nicyo kibazo cyibasiye impu z’abanyarwanda kurusha ibindi.

Lise atinyura urubyiruko rw’abakobwa n’abandi bantu bose batinya gutangira gukora agira ati : “Iyo umuntu ari urubyiruko afite igitekerezo akenshi usanga adafite amafaranga ariko watangira ukora icyo ushoboye kugirango n’abagufasha babone aho bahera. Urebye nta ndirimbo mbi nko guhora uvuga ngo nzi gukora iki ariko nabuze uko ntangira. Tangirira kubyo ushoboye urambure igitekerezo cyawe”

Ibi Lise yabivuze yitangaho urugero kuko kuri we ngo yatangiye yiga gusuka kuko yari afite igitecyerezo cyo gukora salon, kwiga gusuka byamutwaye amafaranga atagera ku bihumbi 15 yiga kaminuza akora akazi ko gusuka, nyuma aza no kujya kwiga iby’ubwiza muri Kenya, avuye kwiga yabonye ko ibyo yize byose agomba kubihuza nibwo havuyemo gukora company”

Lise yarongeye ati : “ Niba ufite igitecyerezo cyo gushaka gutangiza restaurant dufate urugero, tangira wige guteka wumve ko uzaba urusha abandi bose, ujye kuri internet usome ukoreshe imbaraga zose kugirango urushe abandi, urangije kubimenya tangirira kuri ubwo bumenyi ushake aho wahera ukora”

Kuva muri 2013 kompanyi Belleza Inc itangizwa, kuri ubu bamaze kugera ku rwego rushimishije kuko uhereye kuri y’amafaranga ibihumbi 15 byo kwiga gusuka n’ubwo hari izindi nkunga yabonye ubu Lise abarira umutungo we hafi mu bihumbi bitanu by’amadolari. Mu manyarwanda ni milliyoni 3 n’ibihumbi 400 birenga.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe