Inkoko itekesheje amavuta y’inka
Mu Rwanda rwo ha mbere wasangaga amavuta y’inka ariyo akoreshwa cyane mu gutegura amafunguro kuko nta yandi mavuta babaga bafite. Gusa no muri iki gihe aho haziye andi mavuta hari abatekesha amavuta y’inka niyo bitaba iminsi yose cyangwa se bakayavanga n’amavuta asanzwe.
Dore uko wategura inkoko ikarangishije amavuta ya canola avanze n’ay’inka :
Ibikoresho
- Inkoko 1
- Umunyu
- Ibiyiko 3 by’amavuta y’inka
- Udukombe 3 tw’ifarini
- Amavuta ya canola yo kuza kuzikarangamo
Uko bikorwa
- Kata inyama neza uzisige umunyu n’amavuta y’inka bimareho iminota 15
- Renzaho agafarini inyuma ku nkoko
- Canira amavuta namara gushya ushyiremo inyama zishye
- Zikureho igihe wumvise umunyu udahagije uhite unyanyagizaho umunyu zigishyushye
Gracieuse Uwadata