"Ndambiwe guhora mufata abiraburakazi nk’abanyabibazo":Harris

Yanditswe: 19-08-2015

Umwanditse Tamara Winfrey Harris, mu gitabo cye yise “The Sistas Are Alright : Changing the Broken Narrative of Black Women in America” yavuze ko arambiwe no kubona ibibazo byugarije abagore b’abirabura aho we abona ko bahora bavugwaho ibintu bibi gusa, wavuga umugore w’umwirabua ukumva umunyabibazo.

Harris yagize ati : “Abagore b’abirabura usanga twarazengerejwe n’itangazamakuru bavuga ko mu buzima bwacu bw’urukundo twitwara nabi, mu bijyanye n’ubuzima ko tukiri hasi, ndetse no mu biyanye n’akazi. Ntekereza ko iki aricyo gihe ngo abantu bareke kuvuga nabi abagore b’abirabura, kuko kuri njye mbona ibyo dukora tubikora neza”

Mu gitabo cye Harris yagerageje kuvuga umugore nyawe w’umwirabura, ukuri ku buzima bwe no kunyomoza ibyo abantu bababeshyera kandi bakabifata muri rusange.
Harris yarongeye ati : “ nubwo batuvuga gutyo uzasanga muri Amerika abagore b’abirabura ari twe turi gutera imbere cyane mu bijyanye no kwihangira umurimo”

Hari kandi muri icyo gitabo aho Harris agaragaza ko abagore b’abirabura bavugwaho kuba bagerageza gukora ibikorwa byo kwiteza imbere imyaka yabasize nyamara ngo kuri we usanga ibyo atariko biri.

Harris ati : “ ukurikije ibyo abantu bavuga ku bagore b’abirabura, sinari kuba naranditse igitabo ku myaka 25 kuko bo bavuga ko umugore w’umwirabura atangira guhumeka ngo akore ageze mu myaka 45”

Gusa ku rundi ruhande uyu mwanditsi akomeza asaba abagore b’abirabura kwirinda kugendera mu kigare ngo bakore ibintu runaka bitwaje ko abagore bahawe ijambo ahubwo ko bakora kuko nabo ari ibiremwa bishoboye gukoresha ubwenge n’impano bahawe kimwe n’abagabo.

Source : Madamenoire
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe