Gushaka umukobwa wize kandi ufite amafaranga niyo turufu ku basore

Yanditswe: 17-08-2015

Muri iyi minsi abasore benshi basigaye bashishikajwe no gushaka abakobwa bafite amashuri, akazi keza cyangwa bakaba bikorera cyangwa bafite amafaranga n’imitungo runaka ifatika, nk’uko bamwe mubo twaganiriye babivuga,bose bemeza ko umukobwa ari ufite amafaranga n’ubwenge kurenza uburanga basobanura n’impamvu yabyo.

Aba basore bo mu mujyi wa kigali baremeza ko mbere yo gushaka babanza kumenya amashuri,akazi n’umutungo umukobwa afite.

Nkundimana Leon,ni umwe mu basore twaganiriye,ukuze ndetse ugeze mu kigero cyo kubaka urugo maze agira icyo avuga. Ati ;’’ ku bwanjye mpamya ko ntashobora gushaka umukobwa utarageze mu ishuri kuko hari byinshi tutabasha guhuza,ikindi kandi byaba byiza afite amafaranga kugira ngo tubashe kubakana urugo rukomeye.

Edison nawe ati ;’’ kuko ubukwe bw’iki gihe busigaye buhenze cyane,sinshobora gushaka umukobwa udafite amafaranga na makeya yo kumfasha gukora ubukwe, kuko ntabwo jyewe jyenyine nakoresha ubukwe ngo nzabone n’ikidutunga,kuko nshobora kubona ay’ubukwe nkasigara no mu madeni maze tukazabaho nabi. Ikiza rero ni uko umukobwa nawe yaba afite ubushobozi maze tugafatanya.

Boniface we avuga ko gushaka umukobwa mwiza gusa,ariko udafite ubumenyi ntacyo byaba bimaze kuko umugore utajijutse no gukorera urugo ntabyo yaba ashoboye, cyane ko ahanini ubusanzwe umugore ariwe ukunda kwita ku rugo.Ibyiza ni uko yaba yarize kugira ngo n’abana tuzabyara bazabe bajijutse.

Muhirwa ati ;’’ubundi umugore ni uzi gushakakisha amafaranga kandi akaba ajijutse yarize,ku bwanjye rero nkunda umukobwa uzi gukora kandi abaye yikorera byaba byiza kuko yaba azabasha no gutekerereza urugo rwe.

Nguko uko abasore batandukanye babona umukobwa wavamo umugore mwiza,wabasha kubaka urugo bagendeye ku kuba yarize,afite akazi cyangwa yikorera kurenza ko yaba afite uburanga gusa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe