Ubuhamya bwa Devota wafashwe ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe: 29-05-2014

Devota (izina rihimbano) yari afite imyaka 26 afite umwana umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yari atuye ahitwaga Rukara.

Jenoside itangira yahungiye kuri paruwasi yaho, ageze aho we asubira iwabo aho yafashwe ku ngufu n’interahamwe atari azi. Yaje kubyara umwana w’umuhungu. Yareze uwo umwana amurera mu buzima bugoye, amazu y’iwabo bari barayasenye. Yaje kuza kuba i kigali abana na bene wabo bari baravuye hanze.

Umwana yagiye yiga nabi nabi, ku ishuri bamutuma amafaranga, mama we (Devota)akajya kubabwira ko nta mafranga afite bakareka umwana akigira ubuntu, gutyo gutyo kugeza igihe yatangiye kwishyurirwa n’ umushinga wa Kanyarwanda.

Kuri ubu rero arakishyurirwa na Kanyarwanda ariko bagabanyije amafranga bamugeneraga aho byavuye ku mafranga ibihumbi mirongo irindwi( 70,000) bakamuha ibihumbi mirongo itatu (30,000) byonyine Nkuko abivuga rero ngo yumvise yongeye gutakaza icyizere. Dore ko adafite ubushobozi buhagije bwo kuba yakwishyurira uwo mwana.

Kuri ubu we n’umwana we nta nzu bafite, agerageza gucuruza ariko inyungu ni iyo kubona icyo barya gusa. Umwana ntago abasha kubona ibyangombwa akeneye.

Ukeneye gufasha Devota cyangwa abandi bagore bahuye no gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabageraho unyuze ku mushinga wa Kanyarwanda. www.kanyarwanda.org

icyitonderwa : Twakoresheje izina rihimbano kuri nyir’ubu buhamya mu rwego rwo kumubikira ibanga.

Astrida U

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe