Abagore bihanganira ingaruka z’ubutane kurusha abagabo

Yanditswe: 07-07-2015

Ubutane hagati y’abashakanye bugira ingaruka kuri bose ari ku mugore, ku bana ndetse no ku mugabo, ariko nubwo izo ngaruka zigera kuri bose ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore aribo babasha kwihanganira ubuzima bwa nyuma yo gutandukana n’abagabo kurusha uko abagabo babaho.

Mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyitwa Journal Economica, berekanye ko mu bantu babajijwe abagore bagaragaje ko babaho mu buzima burimo umunezero nyuma yo gutandukana n’abo bashakanye kurusha uko bigenda ku bagabo.

Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi 10 bari hagati y’imyaka 16 na 60 mu gihe kigera ku myaka 20 abo bantu bahoraga babazwa mu bihe bitandukanye uko imyaka ishira bakaba barabazwaga umunezero babona nyuma yuko uwo bashakanye apfa , nyuma yo gutandukana cyangwa se nyuma yo kumubura( nko gufungwa,..).

Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kumenya imimerere y’intekerezo nyuma yuko abashakanye batandukanye bitewe n’impamvu zitandukanye, bimwe mu byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi bakaba barasanze ko nyuma y’imyaka 5 gusa umugore atakiri kumwe n’umugabo aribwo abagabo baba bishimye ugereranije n’abagore ariko na none ugasanga nyuma yiyo myaka abagore aribo babaho mu buzima bwishimye kurusha abagabo.

Umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi witwa Yannis Georgellis yagize ati : “ Buri gihe haba hari icyizere ko nyuma yo gutandukana kw’abashakanye haza umunezero nyamara siko kuri bose bigenda neza ku mugore no ku mugabo”

Yannis yarongeye ati : “Mu bushakatsi twakoze twasanze abagore babaho mu buzima bubi mu bijyanye n’umutungo nyuma yo gutandukana nabo bashakanye ariko nubwo baba bari mu buzima budafite umutungo ugereranije n’abagabo usanga na none aribo babaho mu munezero kurusha uko abagabo babaho nyuma yo gutana nabo bashakanye.”

Nguko uko ubwo bushakashatsi buvuga k’ubuzima bwiza nyuma yo gutandukana kw’abashakanye ariko na none hari n’abo byagaragaye ko abagore nabo byabagoye bikabananira kongera kugira umunezero mu buzima bwabo.

Source : Elcrema.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe