Menya uburyo ugomba kwitwara igihe uyobora abagabo uri umugore

Yanditswe: 04-06-2015

Muri iyi minsi abagore bagenda bahabwa akazi mu nzego zitandukanye ndetse ugasanga bashobora no guhabwa inshingano zo kuyobora umubare w’abantu benshi barimo n’abagabo. Rimwe na rimwe hari abatamenya uburyo bayitwaramo bikaba byabaviramo kutayobora neza, akaba ari muri urwo rwego twahisemo kubagezaho uburyo umugore yakwitwara igihe ayobora abagabo mu nkuru dukesha urubuga Queenic.com

Izi ni zimwe mu ngingo zifasha umugore kuyobora neza cyane cyane iyo abo ayobora ari abagabo.

Kwiyoroshya
Iki ni cyo kintu cya mbere umuyobozi ushaka kuyobora neza agomba kwibandaho kuko iyo kibuze mu miyoborere byose biba bipfuye. Ugomba kwirinda kubereka ko ubarenzeho, ukita ku bakozi ukabafata kimwe ntawe ushyize hejuru y’undi kandi ugakunda kumva ibibazo byabo bose nta marangamutima kandi ukabubaha kuko ibyo bishobora kuzanamo umwuka mubi mu mikorere bigatuma na ba bagabo uyobora bagusuzugura.

Ntukisuzugure
Mu gihe uri umuyobozi kandi uyobora abagabo ntukisuzugure ngo nuko wowe uri umugore ngo ukunde kubashyira imbere mu gufata ibyemezo kuko ibyo bigaragaza intege nke zawe bakabona urwaho rwo kugusuzugura babona ko udashoboye , ahubwo ugomba gukora nta pfunwe ufite kandi ugashishikariza n’abo bagabo uyobora gukora akazi bashinzwe neza ubaha amabwiriza gusa ukirinda kubayoboza igitugu nkuko abagore bamwe bajya babikora aho usanga biyemera ku bagabo bayobora, ukazirikana kandi ko umuyobozi mwiza ari imbaraga n’iterambere ry’ikipe ashinzwe kuyobora.

Tanga amabwiriza y’akazi
Mu gihe uri umuyobozi w’umugore ntuzatinye guha amabwiriza n’imirongo ngenderwaho y’akazi ndetse abafite imikorere idahwitse ukabakosora utitaye k’uwo ariwe utinye ngo ni umugabo ubwira, gusa ukabikora nk’umuyobozi ariko w’umunyamwuga,ntawe uhutaje ubereka ibibazo biri mu mikorere kuko ni wowe uba ugomba kumenya icyazamura ibikorwa imikorere yo kubateza imbere mu byo mukora.

Ntukigane abagabo ukoresha
Umuyobozi w’umugore ntagomba kwigana imyitwarire y’abagabo abereye umukoresha. ibyo bakubwiye byose wemere basa naho aribo bakuyobora kuko bituma bagusuzugura. ahubwo wowe ugomba kwishakamo ubushobozi. keretse igihe ushaka ibitekerezo byabo muri rusange ku kibazo runaka mushaka kwigaho.

Ba hafi y’abo uyobora, ubahe umwanya
Umuyobozi mwiza aha umwanya ukwiye abo ayobora akumva ibitekerezo byabo n’ibyifuzo bafite kandi akagerageza kubumva ku buryo muba muri kumwe mwungurana ibitekerezo ukabona ko babyishimiye bityo ukaba waboneraho no kubibutsa inshingano z’akazi kabo ukurikije umusaruro ubakeneyeho kandi mu nyungu z’ikigo. Gusa na none wirinde kubaza abagabo uyobora ibijyanye n’ubuzima bwabo bwite nk’ubwo mu ngo zabo , ibijyanye n’ amafanga, ibyo bakora nyuma y’akazi, n’ibindi dore ko abagore bo bakunda kubiganira.

Irinde kurira cyane

Ubusanzwe bizwi ko abagore bakunda kurangwa no kurira kenshi kurenza abagabo, nyamara mu kazi iyo wamaze guhabwa inshingano zo kuyobora abandi si byiza ko uzanamo amarira buri kanya ngo ubigaragarize imbere yabo uyobora kuko akenshi hari n’abakozi bakugerageza ngo barebe ko uyagira haba mu biganiro mugirana kandi icyo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza intege nke zawe binashobora kuba byatuma utuzuza inshingano zawe uko bikwiye. Mu gihe bikurenze wakwiherera ukarira uri wenyine.

Kwigirira icyizere no guharanira intsinzi
Mu byo ukora byose nk’umugore uyobora abagabo ntihazagire ugukangisha ko ari umugabo ngo abe yagutera ubwoba kubera igihagararo cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose. Nta nshingano n’imwe ugomba gutinya wumva ari iy’abagabo kandi ugakorana umurava kugira ngo ugere ku byo wiyemeje nta nkomyi.

Izi ngingo tuvuze zose ni ingenzi ku muyobozi w’umugore uyobora abagabo,nubwo kubayobora birushya ku muntu w’ umugore kuko bamwe bamusuzugura ariko ntugomba gutuma bagushyira hasi ngo ntacyo ushoboye, ahubwo ukora ibyawe nk’inshingano utitaye ku byo bavuga nyuma ibikorwa birivugira bakabona ko ushoboye.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe