Inyama z’imbavu na root beer
Root beer ni ikinyobwa gikorwa mu mizi y’igiti bita sassafras ikaba ijya gusa umukara ariko atari cyane ( brown). Root beer kandi ishobora kuba irimo alcohol cyangwa se ikaba itarimo. Root beer kandi ishobora no gukoreshwa mu gutegura inyama z’imbavu.( imbavu z’inka, iz’ihene, ingurube,..)
Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho :
- Inyama zo ku mbavu 2kg
- Litiro 2 za root beer
- Umunyu wo mu bwoko bwa kosher salt igikombe 1( umunyu uba ari munini kurusha umunyu usanzwe)
- Poivre akayiko 1
- Poivron itukura iseye ¼ cy’agakombe
- Moutarde de Dijon ¼ y’agakombe
- Ibyiko 2 by’amavuta ya elayo
Uko bikorwa :
- Vanga poivron, moutarde n’amavuta mu gikoresho kimwe ucuguse cyane byivange
- Shyira root beer mu isafuriya nini
- Shyiramo umunyu, wongeremo inyama zawe
- Bishyire muri frigo bimaremo amasaha abiri
- Kura inyama mu isafuriya uzisige poivre
- Zishyire mu mpapuro za alminium uzishyire ku cyocyezo gifite umuriro muke zimareho amasaha hafi abiri
- Zikure mu mpapuro uzishyire ku cyocyezo zonyine ku buryo zitangira kujya kuba umukara
- Zisige ya sauce wabanje gukora uzisubize ku cyocyezo mu minota itanu
- Zikure ku muriro uzigabure zigishyushye
Muryoherwe !
Byatanzwe na Hellofood}}