Icyo itegeko rivuga ku mwana wakoze ibyaha bimujyana mu mategeko

Yanditswe: 04-05-2015

Abana bakoze ibyaha bituma bajyanwa mu mategeko hari icyo amategeko abarengeraho ariko na none ntabaha urwaho rwo gukora ibyaha ngo bumve ko batazahanwa.Dore icyo itegeko rirengera uburenganzira bw’abana rivuga kuri bene abo bana n’uburyo bwo kubahana.

Imyaka fatizo y’uburyozwacyaha :
Umwana utarageza ku myaka cumi n’ine (14) y’amavuko ntashobora kuryozwa icyaha ashinjwa. Ingaruka zo mu rwego mbonezamubano zikomoka ku cyaha cyakozwe n’umwana zishingirwa n‟ababyeyi be cyangwa umwishingizi we, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ikurikiranacyaha rireba umwana :
Ikurikiranacyaha iryo ari ryo ryose rireba umwana rigomba kwita ku mibereho myiza ye kandi icyemezo cy‟umucamanza kigomba buri gihe kuzirikana imiterere ye. Mu gihe ari icyemezo gihana, umucamanza waregewe umwana agomba kugaragaza mu rubanza ingingo zerekeye imiterere n’imibereho by’umwana yashingiyeho mu gutanga igihano. Kutagaragaza ingingo zerekeye imiterere y’umwana mu rubanza rutanga igihano ni impamvu ishobora gusubirishamo urubanza.

Ifatwa ry’umwana n’ifungwa rye ry’agateganyo
Uretse impamvu y’insubiracyaha, umwana ugikorerwa iperereza, ibyaha yaba akurikiranyweho ibyo ari byo byose, ntashobora gufatwa. Umwana ashobora gufungwa by’agateganyo iyo gusa icyaha akurikiranyweho gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5).

Igihe cy’igifungo cy’agatenganyo cy’umwana ntikigomba kurenza iminsi cumi n’itanu (15) kandi icyemezo cy’umucamanza kimufunga by’agateganyo ntigishobora kongerwa

Ashingiye ku mpamvu zitangwa n’Umushinjacyaha, umucamanza asanze ari ngombwa gukomeza gufunga umwana by’agateganyo mu gihe kirenze igiteganywa mu gika kibanziriza iki, gufungwa by’agateganyo bisimbuzwa icyemezo cyo kumugenzurira hafi, haba mu muryango we cyangwa se aho yabaga.

Gukemura ikibazo cy’inkiko bitabaye ngombwa kubinyuza mu nkiko
Umugenzacyaha afite ububasha bwo gusaba ko haba ubwumvikane hagati y’umwana, umubyeyi cyangwa se umurera n’uwakorewe icyaha, iyo icyo cyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka itanu (5).

Guha umwana igihano
Mu gihe cyo guha umwana igihano, umucamanza ashyira imbere ibihano cyangwa ibyemezo bisimbura igifungo nk’isubikagihano, gushyirwa mu kigo ngororamuco kugira ngo arengere imibereho myiza y’umwana. Gufungura umwana by’agateganyo ni ihame, kurangiza igihano cyose yahawe bikaba ari ikintu kidasanzwe kuri iryo hame.

Gushyira mu kigo kihariye umwana wakatiwe igihano
Mu gihe umucamanza waregewe icyaha cy’umwana asanze agomba kumuhanisha igihano kitarenze imyaka ibiri (2), ashobora gutegeka ko uwo mwana ashyirwa mu kigo cyihariye kugira ngo agororwe.

Bisabwe n’ubuyobozi bwa gereza, umucamanza ashobora gufata icyemezo cy’uko umwana wakatiwe igihano cy’igifungo kandi akaba ataruzuza ibisabwa kugira ngo afungurwe by’agateganyo ashyirwa mu kigo ngororamuco igihe dosiye ye igaragaza ko afite imyitwarire myiza.

Kurinda imibereho bwite y’umwana ufitanye ikibazo n’amategeko
Imibereho bwite y’umwana ukurikiranywe mu butabera igomba kubahwa, kurindwa no kurengerwa mu nzego zose z’imikurikiranire yose y’icyaha. Umwana udafite umwishingizi, Leta niyo imushakira umwunganira mu gihe aburana mu nkiko.

Urubanza umwana aregwamo ruburanishwa mu muhezo n’urukiko rubifitiye ububasha. Umwirondoro w’umwana ukurikiranyweho icyaha nta na rimwe ugomba gutangarizwa rubanda n’itangazamakuru

Byanditswe hifashishijwe itegeko rerengera abana, uburyo bwo kumurinda no kumurengera