Imbogamizi abakobwa bize ikoranabuhanga bahura nazo bifuza ko zakemurwa

Yanditswe: 23-04-2015

Bamwe mu bakobwa bize ikoranabuhanga bavuga ko hari imbogamizi bahura nazo zituma badakoresha neza ibyo bize mu ishuri. Ibyo abo bakobwa bari kubivuga mu gihe hagiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umukobwa ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga uzizihizwa tariki ya 25 Mata, 2015, abo bakobwa bakaba bifuza ko kuri uwo munsi izo mbogamizi zabonerwa umuti.

Murerwa Josiane wize ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko imbogamizi ahura nazo kuva yarangiza ishuri ari uko ahanini usanga nta kizere agirirwa mu kazi kuko abantu bafite imyumvire ko ikoranabuhanga ari umwuga w’abahungu gusa.

Josiane yagize ati ; Mu Rwanda haracyari imyumvire mibi, kuko abantu bibwira ko ibintu bya ICT ari imirimo y’abahungu, nyamara natwe abakobwa turashoboye kandi iyo tubikoze tubikora neza.

Ubu iyo ndi mu biraka mpangana n’ibibazo byo gukora neza cyane nkashyiramo imbaraga nyinshi kugirango abantu bangirire icyizere, kuko baba bashaka gukoresha abahungu gusa”

Donatha Murebwayire nawe ni umukobwa wize ikoranabuhanga yemeranya na Josiane ko usanga nta kizere abantu babagirira ndetse we akongeraho ikibazo cyo kubona igishoro ngo babe bakikorera ku giti cyabo.

Donatha agira : “ Usanga abakobwa twize ikoranabuhanga tutizerwa ngo tubone akazi kimwe n’abasaza bacu kandi biratugora kubona igishoro ngo umuntu abe yakikorera ku giti cye. Njye rwose bimaze kumbaho kenshi tukajya muri interview y’akazi ugasanga bafashe abahungu gusa abakobwa tugatayira aho. Ubwo se ni ukuvuga ko tuba twashibije nabi twese ?”

Nubwo abo bakobwa bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kubura imirimo nyuma yo kurangiza amasomo yabo mu ikoranabuhanga, Ministri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana asanga abakobwa bagomba guhagurukira kwiga ikoranabuhanga kuko igihugu kiri kuva mu bukungu bushingiye ku buhinzi kijya ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ministri Jean Philibert kandi avuga ko abakobwa bagomba guhagurikira kwiga ikoranabuhanga no gukora imirimo ijyanye n’ikorabuhanga koko bituma mu mutwe hafunguka, bakihangira imirimo kandi bakongera ubumenyi.

Ku rundi ruhande ariko hari abakobwa bakora imirimo ijyanye n’ikoranabuhanga bavuga ko byabagiriye akamaro kandi ko nta mbogamizi babibonamo zijyanye no kuba ari abakobwa

Anne Lise, umuyobozi wa kompanyi yitwa BellezaInc, avuga ko kwiga ikoranabuhanga byatumye atekereza uburyo bwo kwagura ibikorwa bye ubu akaba akoresha ikoranabuhanga mu gutanga servisi z’ubwiza no gucuruza amavuta ya Vaseline akorwa na Bellezainc.

Lise agira ati : ““Belleza ini igitekerezo cyavutse mu myaka ine ishize nari nkiri muri kaminuza muri ULK ariko nari mfite salon nto ntunganya imisatsi nkumva nshaka kubyagura kuko nabonaga igisata cy’ubwiza kigomba kwaguka kandi nkabona nshobora kubihuza na IT niko gutangiza belleza Inc muri 2013”

Ku munsi mpuzamahanga w’abakobwa bakora ibijyanye na ICT hateganijwe kuzahembwa abakobwa batabiriye amarushanwa ya Ms Geek , kuri uwo munsi hakaba hazamenyekana umukobwa uhiga abandi mu gutanga ibitekerezo bitanga ibisubizo ku Rwanda.

Abakobwa bize ikoranabuhanga bavuga ko kuri uwo munsi mpuzamahanga w’abakobwa bakora iby’ikoranabuhanga , wakagombye no kuba umunsi wo gukemura imbogamizi abize ikoranabuhanga bahura nazo kugirango abakobwa barusheho kuba benshi mu mu mirimo y’ikoranabuhanga.

Gracieuse Uwadata