Icyo amategeko avuga ku buzima no kubaho neza by’umwana

Yanditswe: 20-04-2015

Ubuzima no kubaho neza by’umwana ni bimwe mu bifite amategeko abigenga nubwo usanga bimwe abantu babyirengangiza. Dore icyo itegeko rirengera abana rivuga mu mutwe waryo uvuga ku buzima no kubaho neza by’umwana.

Gushyira umwana mu kigo agomba kuvurirwamo

Umwana ufite ubumuga bwihariye bwo ku mubiri cyangwa mu mutwe ashyirwa mu kigo cyabigenewe ngo yitabweho kandi avurwe.

Leta yishingira gutangira abana b’imfubyi n’abandi bana batagira kivurira amafaranga yo gushyirwa mu bwishingizi bw‟indwara. Kutagira kivurira kw‟abana kwemezwa n’urwego rw’ibanze. Iteka rya Minisitiri ufite abana mu nshingano ze rigena uburyo iyi ngingo yubahirizwa.

Ingamba zo kurinda ubuzima bw’umwana
Leta ifata ingamba zose za ngombwa kugira ngo umwana agire uburenganzira bwuzuye ku buzima bwiza, hitawe cyane cyane ku guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze.

Leta ikora ibishoboka kugira ngo uburyo bwo kurinda umwana indwara no kuzivura buboneke. Ishyiraho kandi uburyo bwo gukingira abana ku rwego rw’igihugu, kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, kandi ishyiraho amabwiriza akwiye yerekeye igenzura ry’imiterere y’Ibiribwa bigenewe umwana ndetse n’amazi meza

Umubyeyi,umwishingizi w’umwana n’undi muntu wese bagomba kwirinda kumuha, kumugurisha, kumutuma ibinyobwa bisindisha n’ibindi biyobyabwenge no kumukoresha ahantu hose bicururizwa.

Umuntu wese wakoresheje umunsi mukuru urimo abana agomba kubarinda ibinyobwa bisindisha n‟ibindi biyobyabwenge.

Umwana nawe abujijwe kwinjira aho ariho hose hacururizwa kandi hanywerwa ibinyobwa bisindisha adaherekejwe. Abujijwe kandi no kwinjira mu nzu z’urubyiniro zirimo ibinyobwa bisindisha n‟ibindi biyobyabwenge naho yaba aherekejwe. Unyuranya n‟ibivugwa mu gika cya 3 n’icya 4 by’iyi ngingo ahanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha.

Umwana wese uri mu Rwanda agomba kugira ubwishingizi bw’indwara hakurikijwe itegeko ribigenga

Uko niko itegeko rirengera abana rivuga ubuzima bw’umwana n’imibereho myiza, abafite inshingano zo kurera abana bakaba basabwa kububahiririza.
Byanditswe hifashishijwe itegeko ryerekeye uburinganzira bw’umwana, uburyo bwo kumurinda no kumurengera.