Uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside

Yanditswe: 12-04-2015

Uruhare rw’abagore mu bumwe n’ubwiyunge
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda.

Binyujijwe muri komite z’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, abagore bagize uruhare cyane mu bumwe n’ubwiyunge kuko izo komite ahanini zari zifite intego yo kunga abanyarwanda.
Abagore mu nzego zifata ibyemezo

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, wasangaga abagore bari mu nzego zifata ibyemezo ari mbarwa kandi nabo ugasanga nta jambo bafite. Ahubwo wasangaga barushwa imbaraga no mu gihe cy’abami aho umwami yafatanyaga n’umugabekazi kuyobora igihugu nkuko byahoze mu Rwanda.

Guha umwanya bagore bakibona mu nzego z’ubuyobozi byatumye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igerwaho ku buryo bworoshye kuko wasangaga abagore bakangurira abandi bagore bagenzi babo kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse ugasanga bagera no ku bandi bagize imiryango yabo.

Aha twafata nk’urugero rw’ishyirwaho rya Unit Club ihuriyemo n’abagore b’abayobozi bakuru muri goverinoma ndetse n’abagabo babo. Ibyo byafashije gukwirakwiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo bworoshye kuko abagize Unit Club bari bafite uburyo bwo kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi.

Si ibyo gusa kuko abagore bagize n’uruhare rukomeye mu gukusanya inkunga zo gufasha abapfakazi n’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi.

Ntitwakirengagiza umubare munini w’abagore bari mu nteko aho usanga byaroroheje mu gutora amategeko arengera abagore no kubavugira kuko aribo ahanini usanga baragezweho n’ingaruka za Jenoside kurusha abandi.

Mu mategeko batoye twavuga nk’itegeko riha umwana wese kugira uburenganzira bungana n’ubw’undi ku murage, itegeko rirengera uburenganzira bw’abana n’itegeko rirengera umugore ku kazi.

Ishyirwaho ry’inama y’igihugu y’abagore naryo ryatumye abagore batinyuka bamwe bagira uruhare mu guca imanza zo mu nkiko Gacaca, muri gahunda zo kurwanya ubukene nka za EDPRS, gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse no ,muri gahunda zose zirebana no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Mu bijyanye n’imibanire y’abantu n’umuco
Mbere ya jenoside wasangaga hari intera ndende hagati y’abagore n’abagabo, abana b’abakobwa n’abana b’abahungu aho abagabo aribo babaga bafite ijambo bonyine.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi habayeho impinduka nyinshi zirimo no kuba umugore yarahawe ijambo, aho usanga umubare w’abagore bajya mu mashuri wariyongereye, mu bikorwa by’ubukungu, n’ibindi bityo nawe akaba afite uruhare mu bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Mu kwimakaza umutekano n’amahoro
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ikibazo cyari gihari cy’ingorabahizi cyari umutekano, cyane cyane mu bihe by’abacengezi bari bibasiye ibice bimwe na bimwe by’igihugu.

Abagore rero bagize uruhare runini mu gukumira abacengezi aho wasangaga bakangurira abagabo babo kuva mu gicengezi bagataha mu mahoro.
Hari n’ibindi byinshi twavuga umugore yagizemo uruhare mu rwego rwo guteza imbere igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, gusa ibi ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi umugore yagizemo uruhare.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko “the role of women in reconstruction : experience of Rwanda” yanditswe na Ilibagiza Jeanne.