Impamvu ituma habaho ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe: 25-01-2015

Ruswa ishingiye ku gitsina ikunze kuvugwa cyane iri mu bwoko bw’amahohoterwa ashingiye ku gitsina aho usanga bamwe bayemera abandi bakayihakana. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho zimwe mu mpamvu abo twaganiriye bavuga ko zitera kwaka no kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Ubuhehesi : Umusore ukora mu kigo cyimwe mu mujyi wa Kigali tutashatse kuvuga izina ryaho yatubwiye ko umuyobozi w’icyo kigo akunda kwaka abakobwa ruswa ishingiye ku gitsina kandi ko abona abiterwa n’ubuhehesi bwamubase.

Uwo musore yagize ati : “Gukora iwacu ni ibibazo kuko iyo uri umusore aba akureba nabi, waba uri inkumi nabwo akaguharara akakwaka ruswa ishingiye ku gitsina wamuhakanira ukajya mu kiciro kimwe n’abasore wamwemerera nabwo, iyo amaze kuguhaga arakwirukana akazana undi, mbese nuko boss wacu yitereye”

Kutanyurwa ; akenshi abaka ruswa ishingiye ku gitsina baba abagore cyangwa se abagabo usanga n’ubundi baba bafite abo bashakanye ariko batanyurwa n’ibyo babakorera bagashaka guhohotera abo bakoresha.

Abakwa ruswa nabo si shyashya : hari abajya kwakwa ruswa ari uko nabo babigizemo uruhare ugasanga aribo biteretera abakoresha babo babinyujije mu buryo butari ubwa ako kanya.

Wa musore twavuze haruguru yagize ati : “ mu mwaka ushize umukobwa twakoranaga yatwaye inda bavuga ko umukoresha wacu ariwe wayimuteye, ariko n’ubundi wasangaga ameze nkaho amwishyira kuko buri mwanya babaga bari kumwe kandi akazi yari afite ntikasabaga ko ahorana na boss kurusha uko yaba ari kumwe n’abandi bakozi.’

Ubushomeri : Kubura akazi no gutinya ko bakwirukana biri mu bituma abakwa ruswa bemera kuyitanga ndetse bakanayihishira kubera gutinya ko babima akazi cyangwa se bakabirukana.

Olive ni umukobwa w’imyaka 20 yagize ati ; “ Nagiye gusaba akazi ko guseriva muri hoteli uwatangaga akazi ansaba ko tubanza kuryamana ndamuhakanira arakanyima nisubirira mu bushimeri bwanjye. Ubwo nyine urumva ko iyo nza kuba ntihanganira ubushomeri nari kwemera tukaryamana ubundi nkabona akazi”

Ruswa ishingiye ku gitsina iri muri ruswa ziri mu myanya ya mbere mu Rwanda dore ko mu bushakashatsi buheruka gukorwa kuri ruswa ishingiye kugitsina na

Transparency international Rwanda mu mwaka wa 2013 ryashize ku mwanya wa 2 iyi ruswa nyuma ya ruswa y’amafaranga iza ku myanya wa mbere.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe