Pizza y’ibihumyo
Yanditswe: 07-08-2014
Ibikoresho
Pate ya pizza
Fromage irapye 1/4 cya fromage
Blue band cyangwa amavuta ya beurre
crème fraîche 25 cl
Ibihumyo aka boite kamwe
isosi y’inyanya ibiyiko 3
Uko bikorwa
- kora pate ya pizza uyirambure neza uyihe forme ya Pizza
- Fata plaque ijya mu ifuru usigeho amavuta make ya beurre cyangwa blue band ushyireho iyo pate
- shyiraho isosi y’inyanya cyangwa sauce tomate wavanze n’utuzi duke uyikwize ho neza kuri pate
- Mu yindi safuriya fata ibihumyo ubikarange mu gace k’igitunguru usukemo crème fraîche
- bisuke kuri ya pate ya pizza hejuru y’isosi y’inyanya
- Renzaho fromage uyinyanyagizeho neza
- nyanyagizaho ikirungo cya origan
- Shyira muri furu ubirekere mo iminota 10 kuri degre 180 biraba bihiye
Bitegure
Byatanzwe na Murundi umutetsi w’umwuga
photo Interne
Ibitekerezo byanyu
19 septembre 2014, 07:52
Mwiriwe ?none ko iyo dushatse kureba imyenda na modele tutabasha kubigaragaza ubwo byaba bitumariye iki ?ntibifunguka.