Uburyo waryoshya ifiriti kurushaho

Yanditswe: 26-04-2016

Ifiriti ni ifunguro abantu benshi bakunda rikaba rinategurwa mu buryo butandukanye bitewe nuko wifuza ko riza kuba rimeze.

Dore rero uburyo wahumuza neza ifiriti bitandukanye nuko usanzwe ubimenyereye ikanaryoha kurushaho

Ibikoresho ku bantu 3

  • Ibirayi 2kg
  • Tungurusumu udusate 2 dusekuye
  • Amavuta y’ifiriti litiro 1

Uko bikorwa

  1. Hata ibirayi ubironge nkuko bisanzwe
  2. Shyushya amavuta igihe utegereje ko ashya ube ukata ibirayi
  3. Amavuta amaze gushya ubanza gushyiramo tungurusumu mbere yo gushyiramo ibirayi
  4. Shyiramo ibirayi nyuma ya tungurusmu ubireke bishye byumuke nkuko bisanzwe
  5. Zigabure uzasanga zifite impumuro n’uburyohe bidasanzwe

Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.