Uburyo waryoshya ifiriti kurushaho
Yanditswe: 26-04-2016
Ifiriti ni ifunguro abantu benshi bakunda rikaba rinategurwa mu buryo butandukanye bitewe nuko wifuza ko riza kuba rimeze.
Dore rero uburyo wahumuza neza ifiriti bitandukanye nuko usanzwe ubimenyereye ikanaryoha kurushaho
Ibikoresho ku bantu 3
- Ibirayi 2kg
- Tungurusumu udusate 2 dusekuye
- Amavuta y’ifiriti litiro 1
Uko bikorwa
- Hata ibirayi ubironge nkuko bisanzwe
- Shyushya amavuta igihe utegereje ko ashya ube ukata ibirayi
- Amavuta amaze gushya ubanza gushyiramo tungurusumu mbere yo gushyiramo ibirayi
- Shyiramo ibirayi nyuma ya tungurusmu ubireke bishye byumuke nkuko bisanzwe
- Zigabure uzasanga zifite impumuro n’uburyohe bidasanzwe
Gracieuse Uwadata
Forum posts
26 April 2016, 02:33, by alice
nonese izo tungurusumu ntabwo zishirira!zashyana n’ama firiti se?
28 April 2016, 13:41
Najye ntekerejeko tungurusumu zashirira.mudusobanurire