Ubunyobwa butekanye n’isukari
Yanditswe: 14-01-2020
Ubunyobwa ni ikiribwa gikunze kuribwa bukaranze. bukunze kwifashishwa mu gutegura amazimano. Akenshi hamenyerewe kubugarangana n’umunyu ariko ubu noneho tugiye kureba uko twabukarangana n’isukari.
Ibikoresho:
- ubunyobwa 300g
- isukari 100g
- amazi macye agakombe gato
Uko bitegurwa
- Mu isafuriya shyiramo amazi abire. ongeramo ubunyobwa bubire nk’iminota 10 shyiramo isukari uvange kuburyo bidafatana kugeza amazi akamye neza.
- Bwarure ushyire ku isahane butegeranye cyane kugirango buhore budafatana.
- butegure bwamaze guhora.
Photo: google