Ubunyobwa butekanye n’isukari

Yanditswe: 14-01-2020

Ubunyobwa ni ikiribwa gikunze kuribwa bukaranze. bukunze kwifashishwa mu gutegura amazimano. Akenshi hamenyerewe kubugarangana n’umunyu ariko ubu noneho tugiye kureba uko twabukarangana n’isukari.

Ibikoresho:

  • ubunyobwa 300g
  • isukari 100g
  • amazi macye agakombe gato

Uko bitegurwa

  • Mu isafuriya shyiramo amazi abire. ongeramo ubunyobwa bubire nk’iminota 10 shyiramo isukari uvange kuburyo bidafatana kugeza amazi akamye neza.
  • Bwarure ushyire ku isahane butegeranye cyane kugirango buhore budafatana.
  • butegure bwamaze guhora.

Photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.