Amandazi yoroshye
Yanditswe: 11-05-2016
Hari ubwoko bw’amandazi aba yoroshye kandi ukumva amavuta yayo yumutse atarimo amavuta menshi nkayo mu yandi asanzwe.Ayo mandazi kuyitegurira iwawe birashoboka mu gihe ukoze ibi bikurikira :
Ibikoresho
- Ifarini garama 250
- Amagi 3
- Isukari garama 100
- Sucre vanille (isukari irimo vanilla) agapaki 1
- Indimu 1
- Capa mandaza akayiko 1
- Amavuta
Uko bikorwa
- Banza ukubite isukari n’amagi wongeremo n’ifarini uvange
- Kamuriramo umutobe w’indimu
- Ongeramo vanilla ukoroge
- Shyiramo capa mandazi ukomeze ukoroge binoge neza bivemo umutsima woroshye iyo ubona umutsima ukomeye usukamo amata ikoroha ariko bitari cyane
- Genda udahisha ikiyiko kinini ushyire mu mavuta yahiye uteke amandazi yawe nkuko bisanzwe kugeza ahinduye irangi, ubwo aba ahiye neza
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
12 mai 2016, 01:20, yanditswe na Kabaganwa Fidela
ubwo bivuga ko iyo ukoresheje Kg1 y’ifarini n’ibindi bikoresho byose ugenda ukuba kane kane ?
12 mai 2016, 01:50, yanditswe na nana
None se ifarini bayishyiramwo ryari ko mutabitubwiye ?
12 mai 2016, 01:59
Inkuru muduha umunsi ku wundi ziradufasha, ariko nkaho kuri ayo mandazi ntago mwatubwiye igihe ifarini yakoresherezwa. Merci.
12 mai 2016, 05:33, yanditswe na Olive
Murakoze kutubwira uko bakora ayo mandazi,ariko ntimwagaragaje igihe bashyiramo ifarini.
12 mai 2016, 08:05, yanditswe na INGABIRE
MURAKOZE ARIKO NTIMWATUBWIYE IGIHE BASHYIRIRAMO IFARINI.
12 mai 2016, 08:38, yanditswe na claire
Turabashimiye, njyewe rwose nkunda gusoma uko mutwigisha guteka kandi biramfasha niga byinshi ariko nifuza no kubasaba ko niba hari utu video tugendana nabyo mwajya natwo mudushyiraho kuko video zisobanura ibintu cyane kurusha amagambo.Turabashimira cyane courage courage
12 mai 2016, 09:23, yanditswe na mama beyoncr
nago mwasomye neza iyo umaze kuvanga amagi nisukari usukamo ifarini
13 mai 2016, 08:23, yanditswe na STELLA
AYA MANDAZI SE NTA MAZI AJYAMO CG NI AMATA GUSA
13 mai 2016, 08:33, yanditswe na STELLA
ndabaza niba nta mazi ajyamo ari amata gusa..thanks
14 mai 2016, 15:04, yanditswe na coco
Murakoze ku twigisha.ahubwo ntimwatubwiye amata cg amazi dukoresha uko angana
15 mai 2016, 14:19
Murakoze,ntabwo mwatubwiye ingano y’amata ,twakoresha. Naho ifarini yatubwiyeko uryishyiramo umaze gukubita isukari n’amagi.
15 mai 2016, 16:30, yanditswe na uwihonissein
Bsr
ese nta mazi ashyirwamo ?
mudusobaburire neza.
30 octobre 2019, 12:27, yanditswe na IFITIMBABAZI SAMWERI
NJYE NITWA IFITIMBABAZI SAMUER INYIGISHO ZANYU NI NZIZA ZIRATWIGISHA MERCI