Amandazi yoroshye

Yanditswe: 11-05-2016

Hari ubwoko bw’amandazi aba yoroshye kandi ukumva amavuta yayo yumutse atarimo amavuta menshi nkayo mu yandi asanzwe.Ayo mandazi kuyitegurira iwawe birashoboka mu gihe ukoze ibi bikurikira :

Ibikoresho

  • Ifarini garama 250
  • Amagi 3
  • Isukari garama 100
  • Sucre vanille (isukari irimo vanilla) agapaki 1
  • Indimu 1
  • Capa mandaza akayiko 1
  • Amavuta

Uko bikorwa

  1. Banza ukubite isukari n’amagi wongeremo n’ifarini uvange
  2. Kamuriramo umutobe w’indimu
  3. Ongeramo vanilla ukoroge
  4. Shyiramo capa mandazi ukomeze ukoroge binoge neza bivemo umutsima woroshye iyo ubona umutsima ukomeye usukamo amata ikoroha ariko bitari cyane
  5. Genda udahisha ikiyiko kinini ushyire mu mavuta yahiye uteke amandazi yawe nkuko bisanzwe kugeza ahinduye irangi, ubwo aba ahiye neza

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe