Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Ibikoresho by’ubwiza udakwiye gusangira n’abandi

Ibikoresho by’ubwiza udakwiye gusangira n’abandi

Yanditswe kuwa 01-09-2016 Saa 01 : 13

Gutiza mugenzi wawe ni byiza ariko hari igihe biba ngombwa ko ikintu kidatizwa undi muntu kubwo kubugabunga ubuzima bwawe. Bimwe mu bikoresho by’ubwiza rero usanga biba byaragenewe gukoreshwa n’umuntu umwe ariko mukaba mubikoresha muri benshi bikaba byabagiraho ingaruka mbi.

Eponje wisigisha : ugomba kugira eponge yawe wenyine wisigisha kuko uko igenda ikuba ku mpu nyinshi z’abantu niko ikusanya imyanda irimo nishobora kwinjira mu ruhu.

Mascra : ushobobora kuba utekereza ko ibikoresho by’ubwiza bidasangirwa bikwiye kuba ibyo ku minwa gusa, nyamara siko bimeze ko na mascra yo ku maso kuyisangira bishobora gutuma wandura indwara zivuye kuri mugenzi wawe. Uruhu rwo ku maso ruba rworoshye cyane ku buryo bacteries ziva ku wundi muntu nawe zikujyaho byoroshye

Font de teint : uko umuntu umwe yisiga akojejemo eponje n’undi akaza agakozamo agakuba ku ruhu niko mwanduzanya indwara zimwe na zimwe z’uruhu zirimo nk’ibiheri biterwa na bacteries , ise n’ibindi.

Labelo na rouge a levre : labelo nayo ikwiye kuba uy’umuntu umwe. Si byiza kuyitazanya. Nicyo kimwe na rouge a levre buri wese agomba kugira iye. Cyane cyane uzasanga nko mu gihe abantu batashye ubukwe bakoresha ibintu bimwe ugasanga abakobwa bose bisize rouge a levre imwe. Ni byiza ko buri wese aba yifitiye iye.

Urwembe : uko byaba bimeze kose ni byiza kwirinda kogoshesha ingohe urwembe rumwe kuko mu gihe umwe yikomereke niyo kaba ari agasebe gato ashobora kwanduza abandi virus itera sida n’ibindi.

Utitaye rero ku bantu mubana, ibirori byabahuje mwagiyemo n’ibindi. Komeza ukoreshe ibikoresho byawe by’ubwiza ku giti cyawe wirinde kubitiza abandi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe